Yanditswe Thursday , Tariki, 17 August 2017. saa 00:19:29 na Christophe Hitayezu

Ku nkunga y’umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’Ubuhinzi (FAO) riri gufatanya na Leta y’u Rwanda gutegura icyiciro cya 4 cya gahunda y’imyaka itandatu yo guteza imbere ubuhinzi (PSTA4) izatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga umwaka utaha wa 2018, iyi gahunda ikaba yitezweho impinduka mu buhinzi n’inzego zitandukanye cyane cyane abafite aho bahuriye n’ubuhinzi ndetse n’abashishikazwe n’uruhare rwabwo mu iterambere ry’Igihugu.

Iyo uganirije abantu batandukanye bahuriza ku kuba iyi gahunda yakwibanda ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ndetse no gushyira ingufu mu bushakashatsi mu buhinzi ndetse kandi urubyiruko rukarushaho gutozwa no kongererwa amahirwe mu bikorwa bijyanye n’ubuhinzi.

Ngirumugenga Jean Marie Piere ni umwe mu bahinzi borozi twaganiriye, akorera ubuhinzi bw’urutoki ndetse n’ubworozi bw’ingurube zisaga magana arindwi mu karere ka Rwamagana, kimwe na bagenzi be avuga ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ikwiye gushyira ingufu muri gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

[Ifoto] Ngirumugenga Jean Marie Pierre mu bworozi bwe

Bwana Ngirumugenga yagize ati "Muri iyi gahunda iri gutegurwa MINAGRI ikwiye kwegera abahinzi cyane, ikabagezaho inyongeramusaruro ku gihe kandi ikongera ubushakashatsi ku mbuto z’indobanure, bakwiye kandi gushyira ingufu muri gahunda yo kuhira".

Tony Nsanganira ni umukozi wa FAO muri Ghana akanaba umunyarwanda ukurikiranira hafi ubuhinzi bw’u Rwanda dore ko yabaye n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, avuga ko muri PSTA ya 4 inkingi zose z’iyi gahunda zigomba kwitabwaho (Ubushakashatsi, iyamamazabuhinzi, gutunganya umusaruro n’ibindi), ariko by’umwihariko urubyiruko rukaba rukwiye kurushaho kwitabwaho rukabigiramo uruhare rugaragara.

[Ifoto] Tony Nsanganira avuga ko urubyiruko rukwiye kwitabwaho rukongererwa amahirwe

Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney ni intumwa ya rubanda mu Inteko Ishinga amategeko, avuga ko ubu mu Rwanda hakwiye ubuhinzi budategereza igihe imvura iguye, hagakoreshwa kuhira kuko bishoboka, ati "Muri iyi gahunda hakwiye gushyirwa ingufu ku guhuza ubutaka, abahinzi bakabonera imbuto hamwe ndetse bikanoroha kubashakira isoko bakaribonera hamwe. Hanakwiye kongerwa ingufu mu gukwirakwiza imbuto ziramba".

Avuga kandi ko muri iyi gahunda nshya hagomba gushyirwaho ingamba zigamije kuzamura ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi no gukangurira abashoramari gutinyuka gushora mu buhinzi.

[Ifoto] Depite Gatabazi avuga ko ubushakashatsi bukwiye kongerwamo ingufu

Bamwe mu banyamakuru bibanda ku nkuru z’ubuhinzi nabo bagaruka ku kibazo cy’imbuto. Ruzindana Eric we asanga ubuhinzi bwa kijyambere bukoresheje kuhira imyaka busakaye henshi hashoboka byatanga umusaruro, ntihatekerezwe ku buryo bukomeye ahubwo hakifashishwa uburyo busaba ibikoresho bidahambaye.

Uretse aba banyamakuru kandi, Mads Knudsen, ni imwe mu mpuguke iri gutunganya PSTA ya 4, asobanura ko ikoranabuhanga naryo riri mu bizibandwaho kuko utavuga guhindurira isura ubuhinzi urisize inyuma, avuga kandi ko urubyiruko n’abagore bazahabwa amahirwe bakagira uruhare rugaragara mu buhinzi.

Semwaga Octave ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) akavuga mu buryo bwagutse ko iyi PSTA ya 4 izafasha guhindura abahinzi abanyamwuga kurusha uko ubu bihagaze.

Octave Semwaga ushinzwe Igenamigambi muri MINAGRI