Yanditswe Saturday , Tariki, 9 September 2017. saa 17:19:16 na Christophe Hitayezu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB, kivuga ko kiri kunoza imikorere igamije guhuriza hamwe abagoronome n’abaveterineri b’inzego z’ibanze n’aba RAB kuko hari aho raporo zabo zinyurana kandi bakorera umuturage umwe ukabona ko hari ikibazo mu mikoranire.

Dr. Cyubahiro Bagabe Marc, umuyobozi mukuru wa RAB yavuze ko hagiye gushyirwaho urwego mpuzabikorwa by’abashinzwe ubuhinzi hagati ya RAB n’inzego z’ubutegetsi bw’igihugu (One Stop Center), ruzafasha guhuza imikoanire ndetse n’ubumenyi buhya bukagera ku bahinzi mu gihe gito.

Dr. Cyubahiro yagize ati "Ikosa rikomeye ni uko dushobora kwibwira ko umugoronome wo ku rwego rw’umurenge adafite aho bahuriye na RAB, kugirango rero duhindure imikorere ari nabyo tunarimo RAB irimo kuvugururwa, ikintu kimwe cyiri mu mavugurura n’ubwo ataraca mu nama y’abaminisitiri kugirango yemezwe, ni uko twagira "One stop center" ihuriwemo n’abagoronome n’abaveterineri bo ku rwego rw’imirenge n’uturere ndetse n’abakozi ba RAB kugirango twirinde ikintu gisa nk’aho tudakorera umuturage umwe".

[Ifoto] Dr. Cyubahiro Bagabe Marc, umuyobozi mukuru wa RAB

Uyu muyobozi akomeza agra ati "Turakorera umuturage umwe ni nayo mpamvu hadakwiye kubaho raporo ebyiri, ngo habeho iya agoronome w’umurenge atanga mu nzego z’imitegekere y’igihugu habe na raporo y’umugoronome wa RAB atanga muri RAB, nujya guhuza za raporo usange ntizinahuye, nabyo rwose nakubwiza ukuri bibaho pe! Iyo mikorere turimo kugirango tunoze kandi twumvikanyeho izadufasha kugirango ubumenyi buve mu nzego zo hejuru bugere ku muturage".

Yongeyeho kandi ko inzego zifite aho zihuriye n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi zizajya zikorera igenamigambi hamwe.

Ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora iki kigo mu Ukwakira 2016, Dr. Cyubahiro yiyemeje kunoza imikorere y’iki kigo gifite ubuhinzi n’ubworozi by’u Rwanda mu biganza.