Yanditswe Tuesday , Tariki, 28 March 2017. saa 19:29:06 na Emmanuel Murwanashyaka

Leta ya Kongo Kinshasa irashinja umutwe utavuga rumwe na yo wa Kamwina Nsapu ukorera mu ntara ya Kasai kuba ariwo wateze imodoka 2 zari zitwaye Abapolisi bakuru 39 maze ukabahitana.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi mukuru w’igipolisi cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ari we Colonel Pierre-Rombaut Mwanamputu, aba bapolisi bakuru bari mu modoka 2 za gisirikare zari zitwaye ibikoresho n’impapuro zo mu nkiko.

Colonel Pierre-Rombaut Mwanamputu yakomeje avuga ko abo bapolisi batezwe bitunguranye maze nyuma yo kwicwa bashyingurwa n’abayoboke b’umutwe witwaje intwaro wa Kamwina Nsapu, ahagana mu birometero 75 mu majyaruguru ya Tshikapa, mu ntara ya Kasai yo hagati.

Igipolisi cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo cyababajwe n’ubu bwicanyi ndetse gitangaza ingamba z’umutekano ukarishye mu gace kabereyemo ubu bwicanyi.

Ubushyamirane hagati ya Leta ya Kongo Kinshasa n’umutwe wa Kamwina Nsapu bwatangiye mu kwezi kwa 8 k’umwaka wa 2016, nyuma y’iyicwa ry’umukuru w’uwo mutwe ashinjwa kwigomeka kuri Perezida Joseph Kabila na Guverinoma ye.

Uyu mutwe wa kamwina Nsapu na Guverinoma ya Joseph Kabila batangiye kurwanira mu ntara ya Kasai yo hagati ariko byatangiye gufata n’izindi ntara zituranye nayo zirimo Kasai y’iburasirazuba na Lomami na ho abantu barenga 400 bamaze kugwa muri iyo mirwano.

Umuryango w’abibumbye na wo ushinja uyu mutwe kwica abasivili b’inzirakarengane no kwinjiza abana bato mu gisirikare.

Nyamara nubwo Leta ya Kongo Kinshasa ishinja uyu mutwe guhungabanya umutekano w’icyo gihugu, Umuryango w’abibumbye na wo ushinja iki gihugu gukoresha abasirikare bacyo mu kwica abasivili kuko mu ntangiriro z’uku kwezi abasirikari 7 bafashwe n’Umuryango w’abibumbye ubashinja ubwicanyi bwabereye mu ntara ya Kasai y’iburasirazuba.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi 2 mbere yuko aba bapolisi bakuru bicwa, Akanama k’umutekano k’Umuryango w’abibumbye kari kamaze kwemeza kongerera igihe ingabo z’uwo muryango zigomba kumara muri iki gihugu ariko abenshi bavuga ko ntacyo bimaze kuko ahari kubera ubu bwicanyi muri Kasai hari ingabo nkeya za Loni.

Emmanuel Murwanashyaka