Published Monday , on 14 August 2017, 11:43:55 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Kuri iki cyumweru taliki 13 Kanama, habaye umukino wahuzaga amakipe y’intarumikwa mu mupira w’amaguru ku isi no muri Esipanye by’umwihariko, FC Barcelona na Real Madrid, uyu mukino ufatwa nk’injyanamuntu benshi bibazaga uko biri burangire gusa byarangiye FC Barcelona ibaye insina ngufi ku kibuga cyayo kuko yatsinzwe 3-1.

Mbere y’uyu mukino amagambo aba yabaye menshi, abafana bivuga ibigwi, bahiga bigatinda bamwe bishongora ku bandi bitewe n’ibigwi aya makipe azwi ho gusa birangira ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.

Ku makipe yombi harimo urujijo, nko ku ikipe ya FC Barcelona hibazwaga niba kubura Neymar werekeje muri Paris Saint Germain no kuba batarabona umusimbura we biza korohera Messi, Suarez na bagenzi babo gusa basaga n’aho bagihagaze ku kuba baratsinze Real Madrid mu mikino ya International Champions Cup, bakanatwara irushanwa ntawe ukozemo nyamara Real yarashoje ku mwanya wa nyuma. Ku ruhande rwa Real Madrid hibazwaga niba bitaza kugorana kubona intsinzi i Camp Nou, biturutse ku kuba baritwaye nabi mu marushanwa tumaze kuvuga ndetse no kuba kabuhariwe Christiano Ronaldo yari amaze igihe mu manza aho yatsinzwe ashinjwa kunyereza imisoro, amagambo akaba menshi ko Ronaldo atakishimiye kuba muri Espagne gusa baterwaga imbaraga n’uko baherutse gutsinda ikipe ya Machester United bayitwara igikombe cya super Cup.

Tugarutse ku mukino nyirizina, amakipe yatangiye asatirana ku buryo bukomeye gusa harimo gutinyana byagendaga bicubya igitutu nk’ibisanzwe, gusa umukinnyi Pique yaje gusa n’uwokejwe igitutu maze abonera igitego Real Madrid, aho yaje kwitsinda ku munota wa 49, ku munota wa 77 ikipe ya FC Barcelona yaje kubona Penaliti ubwo umuzamu Navas yagushaga Suarez mu rubuga rw’amahina maze Messi akayiboneza mu rucundura kiba 1-1, ibi byasaga n’ibihinduye isura y’umukino, nyamara umuzamu Ter Stegen wa Barcelona ntiyakekaga ko asigaje guhindukira inshuro ebyiri zose. Ibi yaje ku byemezwa na Ronaldo ku munota wa 79, ubwo Ronado yamutsindaga igitego cyiza cyaturutse kuri Contre attaque nyuma yo kuza asimbuye, ku munota wa 90, Asensio, nawe winjiyemo asimbuye, yashyizemo agashingura cumu, biba 3-1.

Muri uyu mukino umutoza Zinedine Zidane wa Real Madrid asa n’utishimiye imisifurire kuko mu makuru yahise ashyira kuri instagram yagiraga ati ’’Uyu mugabo ntibamwishimira, gusa yatsinze’’, aha yavugaga Christiano Ronaldo kuko yakunze kugaragara agongana n’umusifuzi cyane.

Naho ku ruhande rwa Messi we yatangarije Marca, ikinyamakuru cyo muri Esipagnye ko bakoze ibishoboka, gusa nta kundi iby’umukino bigira ibyawo, ati "Gusa turategura kuzagira icyo duhindura mu mukino wo kwishyura’’

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Ku ruhande rwa Real Madrid habanjemo Keylor Navas, Carvajar, Varane, Ramos, Marcelo, Casemiro, Kroos, Kovacic, Isco, Bale na Benzema.

Naho ku ruhande rwa Fc Barcelona habanjemo Ter Stegen, Vidal, Pique, Umtiti, Alba, Busquets, Rakitic, Iniesta, Messi, Suarez na Deulofeu( wari mu mwanya wa Neymar gusa yagaragaje ko hari byinshi akeneye gukosora).

Twabibutsa ko nyuma y’uyu mukino hari undi wo kwishyura mu minsi mike iri imbere.