Published Thursday , on 19 October 2017, 17:24:00 by Christophe Hitayezu

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyirimbibi Juvenal aravugwaho guteza cyamunara inzu y’ubucuruzi iherereye mu mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, akabikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga icyamunara ngo kuko nta matangazo cyangwa kumenyesha icyamunara byabayeho yewe nta n’igenagaciro (Expertise) ryakozwe, ngo akanabikora nta ’Ordonance’ y’urukiko afite.

Uwaguze iyi nzu avuga ko iki cyamunara cyabaye tariki 11 Mutarama 2017, iyi nzu igurwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 30.

Uwayiguze yazanye ibikoresho byo gukoreramo inzu ikiri mu manza, abanza kwangirwa kuyinjiramo na Madamu wibabara

Inzu yagurishijwe mu buryo n’abayituriye bahamya ko budasobanutse

Maniraguha Sylvere utuye i Kimironko akaba umugabo wa Uwimana Violette [ari nawe wagiye muri iki cyamunara], yari yangiwe kwinjiza muri iyi nzu kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2017, ubwo yazanaga ibikoresho byo mu kabari byo kuyikoreramo n’ubwo umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo yahurujwe agahosha ibi bibazo akemeza ko Maniraguha yinjira mu nzu hagategerezwa imyanzuro y’urukiko dore ko ngo hari igitegerejwe, anamubwira ko naramuka atsinzwe nawe azasohokamo kandi hakiyongeraho no kwishyura ibihombo byaba byaturutse ku gukuramo Madame Wibabara wari nyirayo.

Nahayo Donat ni umuturage wo mu mudugudu iyi nzu yubatswemo, avuga ko umunsi icyamunara cyatangajwe kitabaye kubera impamvu z’ubukererwa, yagize ati "Icyamunara cya hano cyaravuzwe umunsi ugeze nticyaba, umuhesha w’inkiko Nyirimbibi yavuze ko abantu bakererewe aragisubika, ejobundi tubona baragarutse baje gutanga inzu ngo icyamunara cyarabaye, twibaza aho cyabereye natwe dutuye hano tutabizi biratuyobera. Icyamunara cyo mu bwihisho ntago kibaho."

Nzabandora Jean de Dien ni umuturage utuye mu mudugudu uturanye n’uyu akaba azi cyane iby’iyi nzu, ahamya ko yagurishijwe mu buryo bufifitse, yagize ati "Icyamunara ntikigeze gitangazwa, turasaba ubuyobozi ko bwarenganura bariya bana bakareka kubagumiza mu gihirahiro no kubahohotera”.

Wibabara Delphine wasigaranye uyu mutungo nyuma y’uko nyirawo yitabye Imana, we avuga ko bibabaje cyane kuba umuhesha w’inkiko ateza icyamunara mu bwiru kandi nta n’icyemezo cy’urukiko kibimwemerera afite, yagize ati "Jye nta byinshi nabivugaho, gusa buriya polisi ifite ibyo yeretswe ntabashije kwerekwa, kuko birababaje kuba harangizwa urubanza n’uwateje cyamunara nta Ordonance y’urukiko afite nyamara kugeza ubu icyo kintu kikaba kidahabwa agaciro, nta matangazo yatambutse ko hari icyamunara, nta Expertise yigeze igena agaciro k’umutungo wanjye ngo mbyerekwe kandi mbimenye. Ntacyo narenza ku cyemezo cyafashwe ariko ndizera ko ubutabera buzandenganura."

Soma inkuru isobanura imiterere yikibazo nicyo umuhesha winkiko abivugaho [Ni inkuru yIkinyamakuru Igisabo]

Mu rubanza rwabereye muri Nyarugunga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira, uwitwa Wibabara atabariza imfubyi z’umuvandimwe Rusagara ko inzu yatejwe cyamunara byabaye mu buryo butemewe, bityo agasaba ko inzu yagarukira abana yasize kuko ariyo yabafashaga mu buryo bwo kwiga.

Uru rubanza rushingiye kuri cyamunara yabaye mu kwezi kwa mbere 2017 harangizwa urubanza rwa Gacaca rwo kuwa 31 Ukwakira 2009 uwitwa Zikuriza Jean Pierre yareregagamo uwitwa Rusagara ko yaba ngo yaramusahuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uregwa akaba ari Umuhesha w’Inkiko bivugwa ko yateje cyamunara itujuje ibisabwa cyakora, akaba ataragaragaye mu rukiko rwa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Madame Wibabara avuga ko n’ubwo inteko y’urukiko Gacaca ya Kimironko ya I yemeje ifatirwa ry’iyo nzu iherereye mu mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera muri Gasabo, Umuhesha w’inkiko wabanje ngo yaje kuyigurisha mu buryo butemewe inateshejwe agaciro aho gutangirwa miliyoni 36 yariho icyo gihe muri 2011 ngo yaje kugurishwa miliyoni 6 zonyine nta n’igena gaciro ribaye, ibyatumye iyo cyamunara iteshwa agaciro n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Muri iryo seswa, urukiko rwavugaga ko inzu ishubijwe nyirayo hakazategurwa indi cyamunara iciye mu mucyo ariko nyuma y’igihe gito uwari uhagarariye inyungu z’abana ba Rusagara ari nawe ubabyara Nzayisenga Anonciata ngo yaje kwitaba Imana atabashije kwishyura umwenda umugabo we yasabwaga, ariyo mpamvu muri ino minsi, inzu yongeye gutezwa cyamunara cyakora uwasigaye arera abana Madame Wibabara akavuga ko byakozwe nabi nk’iyabaye bwa mbere yanateshejwe agaciro.

Agira ati “Umuhesha w’inkiko ntiyatanze amatangazo amenyekanisha iyo cyamunara. Cyamunara yabaye mu ibanga ndetse nta n’ubwo twamenyeshejwe agaciro bari bahaye inzu (Expertise). Turasaba ko yaseswa, cyane ko tutazi n’uwayiguze ndetse ikaba yaramaze kubonerwa ibyangombwa mu gihe ifatanye n’undi mutungo w’abana.

Abana ba nyakwigendera Rusagara Francois [Ifoto: Igisabo]

Avuga ko mbere y’uko itezwa, yari yiyambaje ubuyobozi bw’Akagari n’umurenge ngo bajye bishyura make ariko ngo birengwaho kandi bari bamaze kugeza kuri Konti y’umurenge Miliyoni ebyiri, ariko Huissier Nyirimbibi abirengaho aragurisha.

Madame Wibabara yashinjaga Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera kumurangarana kuko ngo yaje kubaka ayo mafaranga ngo ayatangeho ingwate muri Banki abone amafaranga yishyura ariko ngo buyamuha igihe cyararenze.

Aganira n’itangazamakuru akaba yarikomye cyane Umuhesha w’inkiko Nyirimbibi n’ubuyobozi bw’umurenge wa Remera. Avuga ko akeka ko habayemo Ruswa kugira ngo igurishwa ryihutishwe, bityo agasaba ko cyamunara yaseswa inzu igasubizwa abana batatu, kuko ariyo yabarihiraga amashuli muri Uganda umukuru akaba afite imyaka 14 umuto akagira 11.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’umurenge wa Remera Kalisa Jean Sauveur avuga ko ikibazo cy’inzu bakimenyeshejwe ariko ko nta ruhare umurenge wagize mu itezwa rya cyamunara ryayo.

Agira ati “nk’ubuyobozi twahawe imyanzuro y’urubanza n’umuhesha w’inkiko, icyo twakoze hamwe na Polisi ni ukumucungira umutekano kuko hari hamaze kuzamo n’urugomo.”

Kalisa avuga ko bafite inshingano zo kunganira ubutabera ko na bene inzu baramutse baburanye bakayisubizwa ngo umurenge wafata iyambere mukubahiriza umwanzuro uyibahesha.

Kalisa ahakana ko nta na Telefoni ya Wibabara bajyanye ko yafashwe ikajyanwa kuri Polisi kuko yafotoraga abashinzwe umutekano atabyemerewe bityo ngo akaba yajya kuyifata kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera kandi ko batamurangaranye ku mafaranga yari yarahabitse .

Umuhesha w’inkiko Nyirimbibi Juvénal aganira n’Ikinyamakuru Igisabo, ahakana ibivugwa ko yateje cyamunara mu buryo butemewe, ko bagendeye ku itegeko risaba ko imanza zigendanye n’abangirijwe imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zarangizwa vuba.

Agira ati “Twasabwe na Jean Pierre Zikuriza kumurangiriza urubanza rwaciwe na Gacaca muri2009. Dushingiye kandi ko Leta idusaba kurangiza vuba imanza zigendanye n’abangirijwe ibyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 twagombaga guha ubutabera umuntu umaze imyaka irenga 8 atararenganurwa.”

Abajijwe niba cyamunara yaratangajwe cyangwa niba yaraguzwe ku gaciro kayo, avuga ko yamenyekanishijwe kuva ku mudugudu kugera ku murenge kandi ngo inzu yagurishiirjwe mu ruhame igurwa n’uwarushije abandi igiciro kandi igenagaciro kayo ngo kakozwe neza n’ubifitiye ububasha.

Agira ati “Kuwa 24 Gicurasi 2016 Wibabara na bagenzi be bemereye Ubuyobozi bw’akagari ka Nyabisindu ko kuwa 30 Kamena 2016 , bazaba bamaze kwishyura uwitwa Zikuriza bitaba ibyo hakagurishwa inzu yari yarafatiriwe. Banze kwishyura rero tugendeye ku myanzuro ya Gacaca ndetse n’ayo masezerano bari bisinyiye turangiza urubanza kandi twabikoze mu mucyo.”

Nyirimbibi, avuga ko nta gaciro batesheje inzu kuko yari yahawe agaciro ka miliyoni 33 mu gihe cy’ubwumvikane, na Miliyoni zisaga 23 mu gihe yagurishwa ku ngufu, bityo ngo kuba yaraguzwe miliyoni 30, byerekana ko habayeho gushyira mu gaciro.

Kubirebana no kuba baratinze kugeza amafaranga ya cyamunara ku rukiko, avuga ko uwaguze Madame Violeta, yashyize amazina ya Huissier kuri Chèque, yajya kuyafata bukeye Banki yahamagara Violeta bagasanga Telefoni itariho kuko ngo yazindutse ajya hanze y’igihugu ariko ngo mu minsi ine yaje kuza arayabikuza bayajyana kuri Konti y’urukiko ngo bakereweho iminsi itanu kandi ngo babikoreye inyandiko ibisobanura.

Nyirimbibi avuga ko ntacyo yishinja kuko yakoze ibigenwa n’itegeko ndetse ngo nyuma y’uko amafaranga ashyizwe ku rukiko ,uwishyurwaga ariwe Zikuriza yahise yishyurwa Miliyoni ze 12, ahita na we yishyura Miliyoni 6 ngo z’uwari waraguze muri cyamunara ya mbere witwa Selemani.

Akomeza avuga ko kuba ataritabye urukiko ngo ari uko yari yafashwe n’indwara itunguranye nkuko bigaragazwa n’impapuro za Muganga kandi ngo bari banabwiwe ko urubanza ruzaba kuwa 07 Ugushyingo aho kuba kuwa 17 Ukwakira ndetse ngo ntaniyumvisha uburyo ari kuregwa mu nkiko ebyi zitandukanye ku kirego kimwe kuko ngo hashize icyumweru aburanye na Wibabara mu rukiko rwa Kacyiru ku kirego nk’icyo ari kuregwa.

Agira ati “birumvikana, iyo umuntu agurishirijwe ibye ntiyakwishima. Ni yo mpamvu mbona bari kunkurura mu nkiko kandi twarakoze ibiteganwa n’amategeko. Gusa twasabaga nk’abahesha b’inkiko koroherezwa cyane mu kurangiza imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside kuko twasabwe kuzirangiza vuba ku gira ngo bene kwangirizwa ibyabo bahabwe ubutabera.”

N’ubwo Nyirimbibi avuga ko yakoze ibigenwa n’itegeko kandi mu mucyo, Madame Wibabara akomeje guhakana iyo cyamunara, avuga ko isa neza n’iyari yarabaye mbere bityo agasaba ko cyamunara iseswa inzu igasubizwa abana.

Mugushaka kuvugana n’uwarangirijwe urubanza Zikuriza Jean Pierre bivugwa ko bitaciye mu mucyo, ku murongo wa Telefoni yavuze ko atari muri Kigali ko ari mu rugendo i Karongi bityo ntitwabasha kuvugana.