Yanditswe Thursday , Tariki, 4 May 2017. saa 18:26:25 na Christophe Hitayezu

Abahanzi barimo RiderMan, Charly na Nina, Buravan n’abandi bari mu bazataramira abantu mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru w’Uburayi mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tari 6 Gicurasi 2017 muri Parking ya Stade Amahoro i Remera.

Uretse iki gitaramo kandi kizatangira saa kumi n’imwe n’igice, uyu munsi wiswe European Street Fair 2017, uzanarangwa n’imurikabikorwa ry’ibihugu biri mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU), byo bikazatangira saa cyenda z’amanywa.

Ambasaderi Ryan avuga ko uyu ari umwanya wo gusabana n’abanyarwanda no kubamurikira ibikorwa by’ibihugu biri muri EU mu Rwanda

Si ibi gusa kandi kuko hanateguwe aho abana bazishimishiriza, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 4 Gicurasi, Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Machael Ryan yavuze ko ababyeyi badakwiye gusiga n’abana kuko bateganyirijwe uburyo bwo kubashimisha, mu gihe ababyeyi bari kureba ibimurikwa, abana nabo bakaba bari mu bikinisho binejeje bizaba byabateganyijrijwe.

Ambasaderi Ryan kandi avuga ko mu gihe bizihiza uyu munsi hari byinshi bishimira uyu muryango wagizemo uruhare mu iterambere ry’abanyarwanda birimo ibikorwaremezo, guteza imbere uburezi, ubuzima, itangazamakuru n’ibindi.