Yanditswe Saturday , Tariki, 11 February 2017. saa 11:15:00 na Christophe Hitayezu

Rise up Media ni kampani itunganya ikanigisha gutunganya amashusho mu buryo bw’umwuga kandi bugezweho, nyuma yo kuba ubukombe ku Gisenyi kuri ubu basesekaye mu mutima w’u Rwanda mu mugi wa Kigali, aho bafunguye ibiro bikuru n’ishuri ryigisha ibijyanye n’amashusho mu rwego rwo gukomeza gutoza abantu ubumenyi ngiro no kwihangira imirimo cyane ko ngo basanga umwuga utateza umwuma.

Mu kiganiro n’umuyobozi wa Company Rise up Media Production,Bwana Nzabandora Prosper, yahaye umunyamakuru wa NONAHA.com, yatubwiye impamvu yabazanye mu ruhando rwo guhanga abahangana ku isoko ry’umurimo n’uko bo babibona, maze ati’’ Uko isi irimo gutera imbere, u Rwanda ruri ku muvuduko mwiza, aha ndibanda ku bitureba birimo gufotora, event Management, film making, twishyize hamwe dushaka guhanga umurimo uvana umuntu ku ntera umugeza ku yindi, twashinze Company itunganya amafoto n’amashusho ku rwego mpuzamahanga, kuko kugeza ubu nta muntu uraza atugaya, cyane ko twe dukora ibintu twize, duha agaciro cyane ko tuzi ibyo ari byo, nta byo gutobanga ibirori, indirimbo cyangwa ibyegeranyo by’abakiriya bacu kuko akeza karigura.’’

Rise up bahamya ko kwigisha ibyo bazi abandi ari wo murage wuje ubupfura n’ubutwari

Nyuma y’uko amashusho n’amafoto bakora ashimwe na beshi ngo basanze batakwikubira ubumenyi bonyine, ahubwo bahitamo no gushinga ishuri ribyigisha.

Aha Nzabandora yagize ati’’Buriya gutanga ubumenyi ho impano nta ko bisa, twahisemo gushinga n’ishuri ryigisha filmmaking, gufotora, graphic design,mu rwego rwo gutoza ubumenyi dufite n’abandi batandukanye cyane ko uwigiye iwacu tumuha ubumenyi butuma aba ndakumirwa ku isoko ry’umurimo kuko tumwigisha n’indagagaciro zo gukunda ibyo akora no kunezeza abamugana.’’

Rise up Media Production batangiriye ku Gisenyi, kuri ubu barimo kubarizwa mu mugi wa Kigali, habarizwa mo abanyamwuga batandukanye nka Gilbert, Sylvain n’umuyobozi wabo Prosper.

Batanga services nziza zijyanye n’umwuga wabo, birinda akavuyo, umuntu ugiye kuhiga ntabikora mu kavuyo ahabwa ubunararibonye ku kintu runaka ubundi bagakomereza mu bindi nk’uko Prosper yabitubwiye.

Mu gushinga Rise up babonaga hari ibitanoze mu bakora amashusho n’amafoto.
Bwana Prosper Nzabandora yatubwiye ko batapfuye gushing Company gusa ngo ahubwo babonaga hari bimwe mu bikorwa mu mashusho n’amafoto bidafututse bumva hari umusanzu batanga mu gukosora ibyo bintu.

Waba wararebye indirimbo Indebakure ya Diplomat, ariya ni amwe mu mashusho yatunganyijwe na Rise up Media, n’andi atandukanye.

Uwabakenera yabasanga mu Biryogo, hafi ya Grace Hotel cyangwa kuri telefoni 0788616599 inaba kuri WhatsApp.

Iri ni ishuri mbera byombi, kuko bakira abantu bose, bashyira imbere ibiganiro byuje ubwumvikane ku babagana.

Stage bayikorera iwabo muri rise up studio, barabakurikirana bakamenya ko ibyo bakora ari inyamibwa.

Umwuga ntabwo utera umwuma, abagana Rise up media ni inzira nziza yo gushaka akazi.

Igorora Iritararenga Dieudonne/NONAHA.com