Yanditswe Monday , Tariki, 21 August 2017. saa 14:50:55 na Christophe Hitayezu

Abanyamakuru bari mu banenga ko abaturage bagezwaho ibikorwa bataragize uruhare mu itegurwa ryabyo ngo babitangeho ibitekerezo haherwe ku byo bakeneye kurusha ibindi, gusa bo urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rubafite mu nshingano ntirubura kubafatira no kubagezaho imyanzuro bakabaye bagiramo uruhare, uruyobora akavuga ko bakenerwa mu matora y’abayobozi barwo gusa.

Ibi byashimangiwe na Bwana Barore Cleophas, umuyobozi mukuru w’uru rwego mu kiganiro twagiranye ku wa Gatatu tariki 16 Kanama, yagize ati “Inteko rusange tuyihamagara mu bihe by’amatora nta handi hantu dukunda kuyikenera. Kugeza uyu munsi nta handi dukenera inteko rusange”.

Byaturutse ubwo twamubazaga aho icyemezo cyo kugabanya imyaka ikarita uru rwego ruha abanyamakuru imara ikava kuri itatu ikaba umwe cyafatiwe, maze avuga ko cyafashwe n’abayobozi ba RMC muri Werurwe uyu mwaka mu mwiherero wabo, agira ati “Iriya ni imirimo tekiniki [...] twemeje ko ikarita izajya imara umwaka umwe, nyuma yawo hakabaho kongera kwiyandikisha, kuva nyuma y’uwo mwiherero icyo cyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa”.

Asobanura ko bahaye ububasha abayobozi b’urwego bwo kugira ibyo bahindura ngo kuko batakomeza kugendera ku nteko rusange kuko ubuyobozi n’abakomiseri bashobora gutekerereza urwego, agasobanura ko hari hamamijwe gukemura ikibazo cy’abamara imyaka 3 batakiri mu mwuga ugasanga bigenda bitera akajagari.

Ku kijyanye n’itegeko ryaba riha uburenganzira umwiherere w’abayobozi ba RMC bwo gukora izi mpinduka, yasubije ko ibintu byose bitagenwa n’itegeko kuko ngo abayobozi n’abakomiseri bamaze kujyaho mu mirimo yabo isanzwe ya buri munsi bashobora kugira ibyemezo bafata.

Barore Cleophas, umuyobozi mukuru wa RMC akaba n’umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA [Ifoto: Dove.rw]

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uru rwego, Emmanuel Mugisha nawe avuga ko icyi cyemezo cyari kigamije kugabanya akavuyo mu itangazamakuru kandi biri mu nyungu z’abanyamakuru, akavuga ko ibihumbi makumyabiri bisabwa usaba ikarita byo bizakomeza gutangwa kuko ari uruhare rwa buri munyamakuru atari ikiguzi cy’ikarita.

Mu kumvikanisha ishingiro ryo kuba amafaranga ataragabanutse hakagabanywa igihe ikarita imara gusa, Mugisha yagize ati “Ibaze mukora amakosa mwakabaye mujyanwa mu nkiko, muba mwishyura angahe? Bamwe banashakaga ko azamuka akaba ijana cyangwa maganabiri”, akavuga ko kuba ngo yararekewe ku bihumbi 20 hanatekerejwe ku bushobozi bw’abanyamakuru muri rusange.

Ku bijyanye n’uko uyu ari umwanzuro wagombaga gutangwaho ibitekerezo n’inteko rusange, yagize ati “Icyemezo kiba ikibazo iyo abanyamakuru bibabangamiye bagasakuza, iyo basakuje icyo gihe duhamagaza inteko rusange bakaza bakabitangaho ibitekerezo ariko bagaragaje ko bibabangamiye, niko muri demokarasi bigenda”.

Ikarita y’umunyamakuru itangwa na RMC isigaye ihabwa agaciro k’umwaka umwe

Nyamara n’ubwo ubuyobozi bw’urwego bwafashe uyu mwanzuro ndetse ugatangira no guhita ushyirwa mu bikorwa, abanyamakuru ntibigeze babimenyeshwa ku buryo ubu bimenywa n’ugiye gusaba ikarita, Bwana Mugisha akavuga ko yabwiye abakozi kwandikira ibinyamakuru babimenyesha bityo ko byaba ari amakosa bibaye bitarakozwe. Gusa ubu amezi arenze atanu bagikusanya ingurukanabutumwa (Email) z’ibitangazamakuru ubwo butumwa buzoherezwaho nk’uko umukozi wahawe izo nshingano yabivuze.

Etienne Gatanazi uvuga ko atari anazi iby’icyo cyemezo, ni umwe mu banyamakuru babituganirijeho, yagize ati “Mu mibereho yacu nk’abanyamakuru ibihumbi 20 ni menshi mu mwaka umwe, wenda RMC ishobora kubikora mu rwego rwo kwiyubaka, icyemezo nk’icyo rero gikomeye kiba gikwiye kugibwaho impaka, ibi ni nka bimwe tujya tuvuga nk’abanyamakuru ngo abaturage bafatirwa ibyemezo n’inzego za Leta batabigizemo uruhare, ibintu nk’ibyo rero biba byakorewe iyo bitakorewe mu nteko rusange biba bishobora gutera ingingimira abantu bakabikora batabishaka kuko babitegetswe”.

Uyu munyamakuru ashimangira ko ikintu cyose gikora ku buzima bw’abantu biba bigoye kugifataho icyemezo utabibabwiye, bitari ibyo biba ari ukwirengagiza ko bafite uburenganzira bwo kugira ibyo bavugu ku bibakorerwa.

Niyifasha Didas ni umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio Inkoramutima, avuga ko atigeze anemera ko abanyamakuru batanga ibihumbi 20 kuko ubunyamuryango budakwiye kugurwa kandi ari na menshi ku munyamakuru, ndetse ko iyi ari nayo karita ihenze cyane.

Bwana Niyifasha kandi agira ati “Icyemezo nk’icyo kigomba guca mu nteko rusange, inteko rusange niyo ivuga ngo twemeje cyangwa duhinduye iki, tujya kwemeza umusanzu w’ibihumbi 20 twarabitoreye ariko hari benshi batayemeraga kuko ari menshi kuko hafi 45% barabyanze ni uko muri demokarasi harebwa ubwiganze. Bo nk’abayobozi ubundi bareba imirongo migari bakayiganiraho nk’ibitekerezo ubundi bakazayizana mu nteko rusange bikemezwa, ariko babaye barabyemereje mu mwiherero byaba binyuranyije n’amategeko”.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwashyizweho mu mwaka wa 2013 rufite inshingano zirimo no kugenzura abanyamakuru n’ibitangazamakuru ndetse ikanakemura impaka zishingiye ku myitwarire yabo, gusa ubu hari abanyamakuru badahwema gusaba ko imiyoborere y’uru rwego yavugururwa n’ubwo ari ay’ubusa nta gikorwa.