Yanditswe Thursday , Tariki, 7 September 2017. saa 13:22:34 na Igorora Iritararenga Dieudonne

Ronaldinho ni umunya Brazil, ugenda ugana mu za bukuru ku bijyanye no gutera ruhago, nyuma y’uko ikipe ya Liverpool ihindishijwe umushyitsi n’uko umukinnyi Coutinho w’umunya Brazil ashobora kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona, Ronaldinho Gaucho yatangaje ko Coutinho atazajya i Catalogna kwa Barcelona.

Nk’uko ikinyamakuru The independent dukesha iyi nkuru cyabyanditse, Ronaldinho yatangaje ko yiganiriye na Coutinho, ukinira Liverpool, akumva arimo kwikuramo ibyo kujya muri FC Barcelona.

Byanugwanugwaga ko Coutinho azajya muri FC Barcelona

Ibi bije nyuma y’uko byahwihwishijwe cyane ko uyu mugabo arimo arashakwa cyane na FC Barcelona mu rwego rwo kuziba icyuho cya Neymar werekeje mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Uyu Ronaldinho nawe wahoze abica bigacika mu makipe nka FC Barcelona, AC Milan n’izindi yagiye avugwaho kuba ari we uba wihishe inyuma yo guhindura amakipe mu buryo butunguranye ku bihangange byo muri Brazil, urugero rwa hafi ni urwa Neymar watunguranye ku munota wa nyuma ava muri FC Barcelona, byanavugwaga ko uyu mugabo ari we wihishe inyuma y’uko Coutinho yava mu Bwongereza kwa Liverpool akajya muri Espagne gukinira FC Barcelona

Ronaldinho Gaucho

Nyuma y’uko Ronaldinho yitangarije ko Coutinho ntaho azajya abakunzi ba Liverpool byabaremye agatima bumvaho uku ari ukuri kudakuka.