Yanditswe Saturday , Tariki, 17 June 2017. saa 14:39:41 na Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017, mu muhango ubereye i Rusororo mu karere ka Gasabo, inama nkuru y’umuryango RPF inkotanyi yemeje Perezida Paul Kagame nk’umukandida Perezida mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba tariki 3 na 4 Kanama 2017.

Mbere yo kwemeza umukandida, habanje kwibutswa ko miliyoni zisaga 3 z’abanyarwanda banditse basaba ko ingingo yari kubera Perezida Kagame imbogamizi zo kongera kwiyamamaza ihinduka, ndetse bakanabigaragaza muri Referendum.

Hagaragajwe kandi ko uyu muhango watangiriye ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rw’intara aho intara zose n’umujyi wa Kigali zatoye Perezida wa Repubulika ngo azahagararire RPF Inkotanyi nk’umukandida muri aya matora.

Nyuma y’ibi ndetse n’ibiganiro birimo icyatanzwe na Prof Shyaka Anastase kigaragaza aho u Rwanda rugeze mu iterambere, hakurikiyeho igikorwa nyiri izina cy’amatora, aho Perezida wa Repubulika ari nawe rukumbi wari wamamajwe n’abanyamauryango bose yatowe na 1929 mu banyamuryango 1930 batoye n’ijwi rimwe ry’ipfabusa.