Yanditswe Monday , Tariki, 24 April 2017. saa 12:07:05 na Christophe Hitayezu

Mu kiganiro n’abanyamakuru 152 bari mu Itorero ry’abanyamakuru i Nkumba mu karere ka Burera mu cyiciro cyaryo cya kabiri, umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface yagarutse ku kuba itorero ry’abanyamakuru rifite umwihariko ugereranyije n’amatorero y’izindi nzego zitandukanye zatojwe.

Rucagu Boniface aganira n’Intore z’abanyamakuru

Kuri uyu wa 23 Mata 2017 ari nabwo izi ntore zinjijwe mu zindi, Rucagu yavuze ko Itorero ry’abanyamakuru ryihariye kuko ari ryo ryitezweho gutyaza ibyo abo mu zindi nzego batojwe, yagize ati "Twaratoje ariko iri torero ryo rizatyaza, icyo umunyamakuru ashatse kirakorwa".

Intore zinjijwe mu zindi, zihabwa izina zitwa IMPAMYABIGWI, ndetse zinahabwa n’ikivugo [Foto: Urinzwenimana Mike]

Yabibukije kandi ko umuco w’indangagaciro na kirazira batozwa uzatuma abanyamakuru bazarushaho guhorana umuco w’ubwitange, uw’uwubutwari, uwo gusobanurira abanyarwanda n’abanyamahanga ibyiza gahunda za Leta zigeza ku banyarwanda, uwo kuvuguruza amakuru atari ukuri avugwa ku Rwanda [...] binyuze mu bitangazamakuru byabo.

Uretse Rucagu kandi, aba banyamakuru banaganiriye na Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe ndetse n’umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase.

Mu butumwa bwihariye, Prof. Shyaka yasabye izi ntore guharanira kugira Umutima utari umutima rwana, mitimi irwana cyangwa mutima nda, ahubwo bakagira umutima nama kandi bagaharanira uburame, ubusugi (gusugira), ubuhoro ndetse n’amata n’ubuki nk’uko mu Rwanda rwo ha mbere byifurizwaga umwami, ingoma, abagabo, abagore ndetse n’inka.

[Uhereye ibumoso] Rucagu Boniface, Prof. Shyaka Anastase, Komiseri muri Komisiyo y’itorero Rugemintwaza Nepo, umutoza Mbanda Gerard n’abandi batoza mu muhango wo kwinjiza izi ntore mu zindi [Foto: Urinzwenimana Mike]

Mu Kiganiro cyatanzwe na Gen. James Kabarebe cyavugaga ku Ndangagaciro zaranze ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zatumye kubohora igihugu, guhagarika Jenoside no kubaka u Rwanda rushya bishoboka, we yibanze ku kuganiriza aba banyamakuru amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu mu bihe bitari byoroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa avuga ko iyo umuntu arwanira ukuri byanze bikunze atsinda.

Impamyabigwi, icyiciro cya kabiri

Icyi cyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’abanyamakuru cyatangiye tariki 19 Mata 2017, biteganyijwe ko cyizasozwa ku wa Gatatu tariki 26 Mata 2017.