Yanditswe Saturday , Tariki, 25 February 2017. saa 16:39:51 na Christophe Hitayezu

Rugamba Jovin wari warakatiwe imyaka 20 y’igifungo arahigwa bikomeye nyuma yo gutoroka Gereza ya Mageragere mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gashyantare 2017.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, SIP Hillary Sengabo, yatangaje ko uyu mugororwa wari ufungiye ibyaha by’ubwicanyi yaciye mu rihumye umucungagereza wa gereza nshya iheruka kwimurirwamo abagororwa bari bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka "1930".

Yagize ati "Yatorotse nijoro, yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano, yari akatiye imyaka 20 ku cyaha cy’ubwicanyi kandi yari arangije imyaka itandatu muri gereza."

Akomeza avuga ko itoroka rye ntaho rihuriye n’imiterere y’iyi gereza nshya ati "Uko yubatse ntabwo yakorohereza umuntu gutoroka ahubwo ni uguca mu rihumye abashinzwe umutekano kuko gereza mu bantu bagera ku 3000 bahari, kuba hatorotse umuntu umwe nta burangare buhari ni nk’umwaku uba wabaye.”

Rugamba Jovin wakatiwe gufungwa imyaka 20 yatorotse gereza

Kugeza ubu urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rutangaza ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage , batangiye gushakisha aho uwo mugororwa yaba yatorokeye.

Iyi gereza ya mageragere ifungiyemo abagororwa b’abagabo basaga 3000 bimuwe bakuwe muri gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930, ku wa 11 Gashyantare 2017, nyuma yo kubona ko iyo gereza yari ishaje ndetse itarimo ibyangombwa byose nkenerwa.