Yanditswe Tuesday , Tariki, 2 May 2017. saa 18:57:48 na Christophe Hitayezu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc ryasabye FIFA ko amafaranga yayemereye asaga miliyari ebyiri bari guhabwa mu myaka itatu yazahabwa FERWAFA ngo irangize kubaka hoteli hadafashwe inguzanyo ya banki.

Ibi byatangajwe nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda n’irya Maroc basinye amasezerano y’ubufatanye aho uturere n’ibigo bizubakirwa amasitade bazishyura gahoro gahoro.

Hajji Mouad wari uhagarariye Maroc yavuze ko ishyirahamwe ry’aho ry’umupira w’amaguru ryasabye Ishyirahamwe mpuzamahanga (FIFA) ko amafaranga babahaga azahabwa FERWAFA ngo isoze imirimo yo kubaka hoteli.

Yagize ati “FRMF yemeye kuzaha FERWAFA kimwe mu gice cy’inkunga bagenererwa na FIFA mu kurangiza kubaka hoteli.”

Mu myaka itatu (2016-2018) FRMF (Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc) ryemeye guha FERWAFA miliyoni ebyiri n’ibihumbi 250 (2.250.000 $) asaga miliyari na miliyoni 858 FRW. Buri mwaka hazajya hatangwa ibihumbi 750 $ buri mwaka.

Nzamwita Vincent de Gaulle, umuyobozi wa FERWAFA avuga ko ubundi iyi nkunga ya FIFA iboneka nyuma y’uko umushinga ishyirahamwe ryerekanye wemewe.

Yagize ati “Mu masezerano twakoze (FERWAFA & FRMF) twasabye FIFA kuduha inkunga yabo ya 2016 – 2018 akazadufasha mu kurangiza hoteli nta nguzanyo ya banki dufashe ndetse no gushaka ibikoresho by’ubuvuzi abakinnyi bakajya bavurirwa hano batagiye muri Maroc.”

Hotel ya FERWAFA y’inyenyeri ene yashyizweho ibuye ry’ifatizo na Gianni Infantino muri Gashyantare 2017 izubakwa itwaye miliyari eshatu na miliyoni 850 FRW, FIFA yari yemeye kuzatanga 65% n’aho andi akava mu nguzanyo za banki.

Biteganyijwe ko iyi hotel izubakwa mu mezi 18, igice cya mbere cyubakwe na sosiyete y’Abashinwa, CCECC Rwanda Ltd.