Yanditswe Thursday , Tariki, 20 July 2017. saa 11:49:06 na Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika mu matora azaba tari 3 ku banyarwanda bari mu mahanga na tariki 4 ku bari mu Rwanda, akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rulindo.

Kurikira aho bigeze

12:18: Paul Kagame asoje ijambo rye avuga ko icyizere hagati ye n’abanyarulindo ari ijana ku ijana kandi yiteguye gukorana nabo mu bikorwa by’iterambere.

Paul Kagame: Ubwo birumvikana ko dufatanyije tugakorera hamwe, tugakoresha imbaraga zacu n’ubumenyi bwacu bwose ntacyo twifuza tutageraho.

Paul Kagame: FPR Oyeee, Abagore bacu Oyeee, Amajyambere yacu Oyeee, banyarulindo Oyeee ...

Paul Kagame: Iyo tumaze kumva turakora, tukagira ibiva muri ibyo bikorwa byubaka igihugu cyacu, bitwubaka. Nahoze numva muvuga ngo 100%. Ijana ku ijana y’amatora ivamo ijana ku ijana y’ibikorwa.

Paul Kagame: Muri ibi byose mvuga harimo no kwishimira ibyo tumaze kugeraho.

Paul Kagame: Tariki 4 ni umuhango wo kongera gushimangira inzira nziza turimo, kandi tumazemo iminsi, itagira uwo isiga inyuma, yaba umugore, yaba umwana, yaba umusaza, ntawe twifuza gusiga inyuma, ahubwo buri wese tumusaba umusanzu we tukihuta tukagera kure.

Paul Kagame: FPR Inkotanyi, abayoboke n’abayobozi bayo, twatojwe umuco wo kubaka, ntitwatojwe gusenya.

Paul Kagame: Banyarurindo, imikorere myiza y’iterambere, mukiteza imbere mu buhinzi, mu bworozi, mu bikorwa remezo, nibyo dushaka gukomeza guteza imbere bikaduteza imbere.

Paul Kagame: Ndashimira andi mashyaka turi kumwe hano yifatanyije na FPR Inkotanyi, kuva na mbere ayo mashyaka yose yafatanyije na FPR Inkotanyi, ubwo bufatanye nibwo bwakomeza bukuba iki gihugu cyacu.

Paul Kagame: Ubu turi hamwe duteza imbere abategarugori, ubwo birumvikana ko n’abategarugori bumva ko n’abagabo bagomba kwitabwaho, tugomba kugendera hamwe twese.

12:05: Paul Kagame atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa.

11:57: Hakurikiyeho Murebwayire Christine ushinzwe kwamamaza, ari kuvuga ku byagezweho muri aka karere, aranaha ikaze Paul Kagame.

Biruta: Amazi meza ageze kuri 86 %, amashanyarazi ari kuri 26%, imihanda myiza yarakozwe n’ibindi bikorwa remezo, tugomba kubisigasira tukongeraho n’ibindi. Aka karere ka Rulindo kari mu marembo ya Kigali, karimo inganda, karimo amabuye y’agaciro, icyayi n’ibindi byinshi, ibi byose tubikesha imiyoborere myiza y’umukandida waca.

11h46: Vincent Biruta usanzwe ari umuyobozi w’Ishyaka rya PSD ryifatanyije na FPR mu gushyigikira Paul Kagame, niwe ukurikiyeho ari kuvuga muri make ibyo Rulindo yagezeho. Anavuze muri make ku bucuti bwa FPR Inkotanyi na PSD.

11h41: Mugiraneza ajoje ubuhamya bwibanze ku buryo FPR yamukuye mu bacengezi, akabona amahirwe mu ishoramari kubera ubuyobozi bwiza ubu akaba afite n’uruganda rwe rutunganya Kawa.

11:32: Nyuma yo kuririmba indirimbo ya FPR Inkotanyi, hakurikiyeho ubuhamya bw’umwe mu baturage ba Rulindo, Mugiraneza Venuste, ari gusangiza abandi aho ubuyobozi bwa Paul Kagame bwamukuye n’aho bumugejeje.

11:23: Paul Kagame ageze mu Gasiza aho yakiriwe n’amashyi menshi n’impundu

10:45: Abanyarulindo basaga ibihumbi 200 bahuriye mu Gasiza, bamaze kwitegura kwakira Paul Kagame ngo bamwerereke ko bamushyigikiye.