Yanditswe Thursday , Tariki, 1 June 2017. saa 10:18:04 na Christophe Hitayezu

Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyakuriye inzira ku murima komisiyo y’amatora ko nta bubasha ifite bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga nk’uko yari yabitangaje.

Tariki 29 Gicurasi 2017, mu kiganiro komisiyo y’amatora yagiranye n’abanyamakuru, nibwo yatangaje ko imbuga nkoranyambaga zizagenzurwa nayo ku munsi w’amatora ya Perezida wa Repubulika, umukandida ushaka kuzinyuzamo ubutumwa akabanza kubuha iyi komisiyo mbere y’amasaha 24 ikabusuzuma ikaba ariyo itanga uburenganzira bwo kubutambutsa kugirango hirindwe ko byabangamira amatora.

Mu itangazo rya RURA ryasohotse kuwa 31 Gicurasi 2017, abanyarwanda bamenyeshejwe ko hashingiwe ku mategeko ya Minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano, ndetse n’iry’ihanahanamakuru, nta burenganzira komisiyo y’amatora ifite bwo kugenzura cyangwa kubangamira imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ku baturage.

Ibi kandi byari byananenzwe na Minisiteri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, nawe wagaragaje ko bidakwiye, abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa 31 Gicurasi, yagize ati "Nubaha cyane Komisiyo y’Amatora, ariko sinemeranya nayo ko Abanyarwanda mu matora bagomba ikibari cy’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga!".

Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe Tariki 3 Kanama 2017 ku banyarwanda baba hanze y’u Rwanda na tariki 4 Kamena 2017 ku banyarwanda barubamo.