Published Sunday , on 15 January 2017, 11:59:00 by Christophe Hitayezu

Abaturage bo mu Murenge wa Mukura barasaba ko bafashwa kubona ku buryo bworoshye serivisi z’ubuzima zirimo ibikorwa remezo bituma bagera kwa muganga biboroheye, ibitaro n’imbangukiragutabara, kuko ngo kutazibona hafi bibagiraho ingaruka mbi zitandukanye.

Ubusanzwe muri uyu murenge utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 33 hari ikigo nderabuzima kimwe ndetse n’ahatangirwa ubuvuzi bw’ibanze (poste de santé) hamwe.

Mu kiganiro Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) uherutse kugirana n’abatuye uwo murenge, bagaragaje uko icyo kibazo gihagaze.

Rugamba Evaritse utuye mu kagari ka Karambo muri uwo murenge agaragaza ko bagera kwa muganga biyushye akuya.

Ati “Kugera ku kigo nderabuzima harimo ibirometero bitanu, dukoresha amasaha abiri dutwaye umurwayi mu ngobyi. Biratuvuna cyane ku buryo twifuza ko mwatubonera ingobyi ya kizungu kuko hagera n’umuhanda.”

Ku ruhande rw’ababyeyi bari ku nda bo ngo ntiboroherwa ku buryo baba babona ubuzima bwabo buri hagati y’umupfu n’umupfumu nk’uko byagarutsweho na Ntihabose Chantal.

Ati ”Iyo inda igufashe kugera ku bitaro birakugora ku buryo hari n’ababyarira mu nzira bajya kwa muganga, kandi ubyarira mu rugo ugacibwa amafaranga utabona, ushobora kuvanamo n’ubwihebe bwo gupfa, kubyara biratugora. Abagore dufite ikibazo harebwe uburyo batabarwa.”

Abo baturage bavuga ko umugore ubyariye mu rugo acibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

Hari abandi baturage batuye mu bice bitarimo imihanda ku buryo ngo nabo bagorwa kimwe n’abatuye mu misozi ndetse n’ahameze nko mu bibaya, bagorwa no kugera kwa muganga.

Nzabonimpa Diogene ati “Mu mudugudu wa Muhindo dutuyemo nta muhanda uhagera, nta modoka irahagera, watekereza uburyo bazabona umubyeyi bakamuheka, umubyeyi abura nk’iminota nka 30 ngo abyare murumva ko yabyarira mu nziza, badukoreye imihanda yahagerera igihe.”

Ku bijyanye no gutwarwa n’imbangukiragutabara nabyo ngo usanga bigoranye kuko iza ivuye ku bitaro bya Kibuye cyangwa ibya Murunda biri muri kilometero zigera kuri 60 ugera mu Murenge wa Mukura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Mukura Icyizihiza Alida, yavuze ko ibibazo bihari ariko bagenda babishakira umuti.

Ati “Mu by’ukuri ikibazo kirahari, kubona hari ikigo nderabuzima kimwe na poste de santé imwe muri uyu Murenge kandi ufite abaturage bangana gutya barenze ibihumbi 30 n’ibindi birumvikanaa ni benshi, tukanagira na poste de santé imwe ubungubu irimo gukora ni ikibazo gikomeye bituma hari serivisi zigera ku baturage ariko kuba atabasha kuzigeraho byihuse bikaba ari ikibazo".

Avuga ko umurenge ugize imbangukiragutabara yafasha muri izo serivisi, byakunganira abaturage batangiye kwishakiriza bimwe mu bisubizo aho usanga muri buri mudugudu cyangwa umusozi bafite amashyirahamwe yo guhekerana.

Akomeza avuga ko icyo kibazo batagicecetse.nAti ‘“Iki kibazo cyagejejwe ku nzego zose zirimo umurenge, Akarere ndetse na Minisiteri. No mu gushaka ibisubizo uyu mwaka hari poste de santé y’indi igiye kubakwa muri uyu murenge tukaba tugize ebyiri , no mu myaka izakurikiraho turateganya izindi poste de santé muri buri kagari.

Mukura ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Rutsiro, ufite ubuso bwa meterokare (m2) 98.7 utuwe n’abaturage 33528.

Ntakirutimana Deus