Yanditswe Wednesday , Tariki, 12 July 2017. saa 20:04:43 na Uwimana Joselyne

Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Ruhogo ho murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana baravuga ko bacibwa amafaranga batazi impamvu yayo kuko ngo hari ayo babasobanurira n’andi batazi icyo bayacirirwa.

Umuceri mu gishanga cya Ruhogo

Abaturage twasanze mu gishanga cya Ruhogo baravuga ko bahangayikishijwe no kubona bacibwa amafranga batazi icyo akora kuko buri munsi yiyongera kandi batabasobanuriye icyo bagiye kuyakoresha.

Umwe mu bahinzi twaganiriye witwa Ndagijimana Theogene aragira ati "Iyo tumaze kugurisha turaza hano bakagenda bayakata ugasanga ntacyo ducyuye pee, ikindi kandi cyababaje abahinzi ni umusoro w’akarere bazamuye birenze cyanee kubona uva kuri 800 ukajya ku bihumbi icumi (10000Fr), na we tekereza! ubwo koko urumva twakunguka iki! Dukorera mu gihombo pee!"

Undi nawe witwa Mukakarangwa Esperance yagize ati "Maze imyaka umunani mpinga muri iki gishanga ariko rwose muri iki gihe ikibazo dufite ni ukuntu buriza amafranga kandi tutavuga ngo umusaruro wiyongereye, reba nk’ubu twasoreraga Leta amafranga 800 ku mwaka none ngo tugomba gutanga ibihumbi icumi, ibaze nawe ayo mafranga bongeyeho yose hari n’ayandi ibihumbi mirongo ine (40000Fr) nayo ya koperative, ubwose koko wowe urumva bidakabije?"

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Rajab avuga ko nta kirego bakiriye bavuga ko bibabangamiye, agasobanura ko impamvu bacibwa aya mafranga ari uko umuceri na wo ugenda uzamuka, yagize ati "Amafranga tubaca ni uko n’ikiro cy’umuceri cyazamutse, kandi rero impamvu twazamuye cyane ni uko hari imyaka myinshi batigeze bazamura ayo mahoro noneho bituma dukuba kenshi kubera ya myaka tutabikoze, ikindi kandi niba byarababangamiye ntabyo tuzi kuko nta kirego twabonye bavuga ko bibabangamiye".

Mbonyumuvunyi Rajab, ubuyobozi w’akarere ka Rwamagana

Icyemezo cy’inama njyanama yateranye kuwa 30 Kamena 2016 igena ibiciro by’imisoro n’amahoro bishya bya 2016-2017 byemejwe n’inama njyanama, byemeje ko ubukode bw’ibishanga bya Leta ari amafranga 10 kuri m2, amahoro y’ubukode n’ibisigara bya Leta ari ibihumbi bitanu.