Yanditswe Thursday , Tariki, 13 July 2017. saa 20:56:16 na Uwimana Joselyne

A baturage bo mu murenge wa rubona mu Karere ka Rwamagana baravuga ko kuba mu murenge wabo ariho hubatse ingufu z’amashanyarazi zituruka ku mirasire y’izuba ngo byabagiriye akamaro mu mibereho yabo.

Iyi mirasire y’izuba yubatswe mu mwaka wa 2004, abaturage bahaturiye bavuga ko byabagiriye akamaro kuko ngo usibye no kubaha amashanyarazi habaha n’akazi gatandukanye kuko ngo iyo bagiye kugatanga bahera kubahaturiye.

Umwe mu baturage twaganiriye witwa Mpayimana Evariste yagize ati "Nkanjye kuva uyu mushinga w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba wagera muri uyu murengwe natangiranye nawo, nkoramo ibikorwa bitandukanye, ari ugukoramo isuku, guhingamo ndetse n’indi mirimo itandukanye bagenda baduha, njyewe mbona byarangiriye akamori kanini cyane. Dore nk’ubu ni hano nkura mituweri, ibikoresho by’abana biva hano ubwo se koko urumva bitaradufashije?"

Undi nawe witwa Seraphine ni umucuruzi afite akabari hafi y’uwo mushinga, yagize ati "kuva uyu mushinga waza hano ntabwo turabura umuriro nkatwe babacuruzi rero biradufasha cyane kwita ku batugana kandi n’amasaha yo gukora akiyogera kuko haba habona".

Uyu mushinga wafashije aba baturage witwa Scatec Solar watangiye mu mwaka wa 2004 ukaba utanga MGWatt 8.5 ku munsi, wuzuye utwaye amafranga asaga miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda, hakaba hari imirasire y’izuba 28360.