Published Tuesday , on 25 July 2017, 13:48:50 by Mukanyandwi Marie Louise

Ubwo yimamarizaga mu murenge wa Kigabiro ho mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga, Dr. Frank Habineza usanzwe ari n’umuyobozi w’Ishyaka Democtatic Green Party of Rwanda yijeje abaturage ko nibamutora azongera buruse ihabwa abanyeshuri biga muri Kaminuza.

Dr. Frank Habineza avuze ko nibura buri munyeshuri azajya ahabwa ibihumbi ijana ku kwezi ya buruse, ni mu gihe ubu abayemerewe bahabwa ibihumbi 25 ku kwezi.

Dr. Frank Habineza i Rwamagana

Yavuze kandi ko azarenganura urubyiruko, aho azakuraho gereza ngo bita ku byimana, aho bafungira mu buryo bunyuranyije n’amategeko indaya n’abanywa urumogi. Iyi ngingo iri mu zatumye abari aho hafi ya bose bavugira hejuru bati "Tuzagukora".

Avuga kandi ko azafasha urubyiruko kwiteza imbere, akanazamura umujyi wa Rwamagana ku buryo uzamera nk’uwa Kigali.

Anavuze kandi ko azashyiraho umusoro umwe gusa, akanacyura impunzi zagiye zihunga imisoro, zikagaruka mu rwababyaye ndetse akanagarura Caguwa mu rwanda.

Abitabiriye iki gikorwa i Rwamagana

Dr. Frank Habineza kandi avuga ko azakuraho gahunda yo gukodesha ubutaka ndetse n’imisoro yabwo, agahagarika gahunda yo kurandura imyaka y’abaturage.

Ngo azashyiraho gahunda yo gufata amazi bakayabika, akazabafasha mu gihe cy’izuba.

Uyu mukandida avuga kandi ko azasubiza abaturage ibishanga bakajya bahingamo imyaka yabo bityo bakarwanya ya nzara baterwa no guhinga imusozi gusa izuba ryava bikuma bakicwa n’inzara.

Uyu mukandida asoje iki gikorwa i Rwamagana yizeza ko azafasha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugaburirwa ku mashuri. Nyuma ya Rwamagana akaba yerekeje mu karere ka Kayonza.