Yanditswe Monday , Tariki, 26 June 2017. saa 11:46:58 na Christophe Hitayezu

Mu ihuriro ry’urubyiruko rusaga 400 ruhagararariye urundi mu nzego zitandukanye z’akarere ka Rwamagana ryabaye kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena, rwibukijwe ko Leta irukunda kandi irutezeho byinshi bityo ishishikajwe n’icyaruteza imbere ariko ko byose bifitite igiciro kirimo no kureka ibirwangiriza ubuzima nk’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Mu kiganiro cyatanzwe na Mwesigwa Robert , Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, yibukije ko igihugu gikunda urubyiruko kandi hari byinshi kibateganyiriza, gusa ngo byose bifite igiciro kirimo guca burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no gukunda ubuzima bworoheje.

Mu ijambo rifungura iri huriro, umuyobozi w’aka karere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Rajab, yashishikarije urubyiruko kwiga ariko ko ari impapuro umuntu akura mu ishuri, bityo ko icya mbere ari ikiri mu mutwe, ati "imyitwarire yacu niyo igaragaza abo turi bo".

Meya yibukije urubyiruko ko igihugu kibatezeho byinshi kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza, gusa abibutsa kubiharanira kuko biharanirwa kandi bigatangira umuntu akiri muto.

Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Rajab
Yibukije kandi ko urubyiruko rwugarijwe n’ibyorezo byinshi birimo ibiyobyabwenge n’ukwiyandarika biviramo bamwe kubyara abo batateguye. Ku bijyanye n’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki 3 na 4 Kanama uyu mwaka, Meya yavuze ko bakwiye gushishikariza abandi gutora kandi neza, bagatora umukandida ukunda abanyarwanda, urubyiruko, iterambere kandi uzaharanira ko umunyarwanda akomeza kubaho neza.

Col. Rutikanga Jean Bosco Ushinzwe ingabo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, yasabye uru rubyiruko gutekereza mu buryo bwagutse kandi bakirinda ibibashyirira mu kaga ubuzima birimo n’ibiyobyabwenge, yabasabye kandi kugira umuco wo gusoma bakareka guhugira muri Chat gusa, ati "mujye musoma ntabwo waba umuyobozi udasoma".

Ugiriwabo Vestine, umwe mu bari bitabiriye iri huriro nawe yavuze ko ibiyobyabwenge biri mu bikibabangamiye nk’urubyiruko, yagize ati “Ibibazo bikigaragara mu rubyiruko birimo kuba hari abagikoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abishora mu ngeso mbi z’ubwomanzi, ibiganiro nk’ibi biradufasha kumenya uko turushaho kuganiriza abo duhagarariye n’abakibikoresha bakabireka".

Ugiriwabo avuga ko bakangurira abo bahagarariye kureka ibibangiriza ubuzima
Ntaganira Eugene we avuga ko hakiri n’imbogamizi y’ubushomeri, ariko ko rurushaho gushishikarizwa kwihangira imirimo.

N’ubwo nta mibare umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, Madame Umutoni Jeane yaduhaye, ariko nawe ashimangire ko ikibazo k’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kigihari, yagize ati “Ibibazo urubyiruko ruhura nabyo birimo bamwe mu bangavu bagihohoterwa, hari bamwe bafatatwa mu biyobyabwenge dore ko hano dufitemo n’abavuye I Wawa, abata ishuri n’ibindi, ubu rero byadufashije no kubakangurira kubwira bagenzi babo kujya mu mashuri cyane cyane ay’imyuga bakihangira imirimo”.

Umuyobozi wa’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Kabagambe Godfrey, umuyobozi w’inama y’igihugu mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko iri huriro ari umwanya wo kwibutsa urubyiruko ku gusigasira ibyagezweho bakabigira ibyabo, kandi bakarukangurira gahunda yo kwishyira hamwe ntibategereze imirimo kuri Leta ahubwo bagakora iturutse muri bo dore ko ubu muri aka karere hamaze gushingwamo koperative 10 z’urubyiruko.

Kabagambe uhagarariye urubyiruko mu karere ka Rwamagana
Kabagambe kandi avuga ko bikiri imbogamizi kuba urubyiruko rutagira ingwate ngo rugurizwe ruhange imirimo ndetse na BDF ikaba hari imishinga yanga ngo ntiteguye neza, ariko ngo hakaba hari gahunda yo gutegura amarushanwa y’imishinga izavamo iterwa inkunga n’iki kigo.