Yanditswe Thursday , Tariki, 9 March 2017. saa 21:25:05 na Jean Claude Muvunyi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier, kuri uyu wa kane tariki 9 Werurwe 2017, yabwiye abarangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri IPRC Kigali ko bagomba gufata iya mbere mu gutanga akazi.

Mu birori bibereye ijisho byabereye muri sitade ya IPRC Kigali, hari hagaragiwe abasore nk’inkumi 660 basoje amasomo muri iri shuri, barimo abakobwa 135 n’abahungu 525.

Abanyeshuri 660 basoje amasomo muri IPRC Kigali

Aba banyeshuli bize imyuga itandukanye, barimo abize iby’ubwubatsi, ikoranabuhanga, gukora ibinyabiziga, gukora umuriro ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu mpanuro ze, Rwamukwaya yababwiye ko bashobora kwishyira hamwe maze ukeneye ibijyanye n’ibyo bize akababona byoroshye. Yongeyeho ati "Turabasaba kubyaza umusaruro ubumenyi mukuye hano. Ikindi tubashakaho ni ugukora umurimo unoze kandi vuba mwifashishije ikoranabuhanga".

Olivier Rwamukwaye ageza impanuro ku basoje amasomo

Kuri iyi nshuro ya 6 IPRC Kigali ikoreye ibirori abayisojemo amasomo (Graduation), imaze gusohora abagera kuri 2601.

Abari bafite impungenge z’uko batabona akazi kubera impamyabumenyi bahabwa, Rwamukwaya yabamenyesheje ko ubu byamenyeshejwe Minisiteri ishinzwe umurimo ko igomba gufata abafite A1 mu myuga nk’abafite A0 mu yandi masomo.

Muri ibi birori banahembyemo 17 bahize abandi. Kakuze Angélique ni we mukobwa wenyine wahembwe ari na we wabahize bose mu mitsindire. Uyu mukobwa yize ibijyanye no gukora ibishushanyo-mbonera by’ahagiye kubakwa.

Hanahembwe abatsinze neza. Aha ni umuyobozi wa IPRC Kigali, Eng. Mulindahabi Diogene na Olivier Rwamukwaya (uhereye ibumoso) baha mudasobwa nk’igihembo kuri umwe mu batsinze neza

Jean Claude Muvunyi