Published Monday , on 20 November 2017, 19:07:54 by Christophe Hitayezu

Imurikagurisha ritegurwa na Sosiyeti yo mu gihugu cya Misiri ya Smart Egypt, rimaze kumenyerwa ko riza mu Rwanda kabiri mu mwaka rije gufasha abanyarwanda kurangiza umwaka neza bahaha ibyo akenshi bakenera bakajya imahanga, ahagenderaga menshi abatunga n’abafasha mu ngendo.

Iri murikagurisha ryitwa Egypt and Middle East Expo rizahuriramo ibihugu bisaga 7 byiganjemo abarabu ndetse n’abo muri Aziya, ni imurikagurisha rifasha n’abifuza kurangura dore ko ibiciruzwa baba bazanye ibihagije kandi ku giciro kingana n’uko babigurisha iyo wabisangiye iwabo.

Iri murikagurisha rizatangira tariki 15 2017 Ukuboza zisozwe tariki 31 Ukuboza 2017, aho risanzwe ribera muri Stade nto i Remera (Petit Stade).

Uretse guhaha kandi, abazaryitabira bose bazaba bafite amahirwe yo gutsindira Moto kuko uko winjiye uzajya uba uninjiye muri Tombola.