Published Friday , on 16 June 2017, 17:42:29 by Christophe Hitayezu

Umuryango uharanira iterambere ry’abagore mu Rwanda, SERUKA, uherutse guhabwa akayabo k’amadorali y’Amerika ibihumbi 343 (asaga miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda) z’impano ya Banki ny’afrika itsura amajyabere (AfDB) zo kongera umusaruro w’ubuki mu Rwanda.

AfDB ivuga ko uyu mushinga uzagera ku basaga 1000 aho 80% muri bo ari abagore mu Karere ka Rulindo aho bazafashwa mu kongererwa ubumenyi n’ibikoresho by’ibanze mu gutunganya ubuki ngo bugere ku isoko ari bwiza.

Iyi Banki kandi ivuga ko iyi mpano itanze izafasha mu kwimura ikusanyirizo ry’ubuki rya Murambi nka kimwe mu byasabwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge ngo gikunde kirihe ibyangombwa by’ubuziranenge.

Iyi mpano yatanzwe tariki 2 Kamena 2017, izibanda mu kuzamura amakoperative y’abavumvu ndetse n’amakusanyirizo y’ubuki, Rwabuhungu Venant, perezida w’ikusanyirizo rya Murambi, avuga ko aya mafaranga azabafasha mu gutunganya no kongera umusaruro w’ubuki ndetse no kuwubonera amasoko.