Yanditswe Thursday , Tariki, 2 March 2017. saa 18:02:04 na Jean Claude Muvunyi

Nyuma y’ uko umunsi wa gatandatu wa shampiyona mu mukino w’intoki “Handball” urangiye Police HC iyoboye urutonde, kuri uyu wa Gatandatu ndetse no ku cyumweru hazakinwa imikino y’umunsi wa karindwi wa shampiyona.

Kuri ubu Police HC niyo iyoboye urutonde n’amanota 18 dore ko nta n’ inota na rimwe iratakaza. Ikurikiwe na ADEGI Gituza ifite amanota 11 mu mikino itanu na APR HC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 10 nyuma y’ imikino ine yakinnye.

Dore uko amakipe azahura:

Kuwa gatandatu ku kibuga cya College Inyemeramihigo:

10:00 Inyemeramihigo Vs ES Kigoma
11:00 ES Kigoma Vs UR Huye
12:00 UR Huye Vs Inyemeramihigo

Kuwa gatandatu ku kibuga cya Rwamagana:

10:00 GS St Aloys Vs APR

Indi mikino izaba bukeye bwaho ku cyumweru ni:

Ku kibuga cya Kimisagara:

10:00 Nyakabanda Vs ADEGI
11:00 GS Rambura Vs ADEGI
12:00 Nyakabanda Vs GS Rambura

Ku kibuga cya Rwamagana:

11:00 GS St Aloys Vs ES Urumuri

APR HC ivuga ko n’ubwo yatakaje umukino bigoranye yakinnye na Police HC, ivuga ko ikomeje gukora uko ishoboye ngo izatware shampiyona y’uyu mwaka.

Ibi irabivuga nyuma y’uko yaguze abakinnyi batandukanye ndetse ikanegukana igikombe cy’irushanwa ryitirirwe intwali cy’uyu mwaka.

Police HC niyo imaze igihe yegukana igikombe cya shampiyona.