Published Thursday , on 20 April 2017, 22:58:22 by Christophe Hitayezu

Amakuru aturuka muri Tanzania aravuga ko Minisitiri w’Uburezi yagejeje kuri Perezida Magufuli ibaruwa ya Perezida Kagame, isaba abarimu bigisha Igiswahili mu Rwanda.

East African Radio ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Interineti, yatangaje ko Minisitiri w’uburezi Dr Papias Musafiri ari we washyikirije iyo baruwa Perezida Magufuli.

Impande zombi ngo zaganiriye byinshi biri mu rwego rw’ubufatanye bukenewe hagati y’u Rwanda na Tanzania mu kuzamura ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Perezida Magufuli ngo yashimiye ko u Rwanda kuba rwaranzuye ko Igiswahili kiba ururimi rwigishwa mu mashuri, anavuga ko yiteguye guha u Rwanda abarimu bigisha Igiswahili.

Aganira n’Izuba Rirashe, Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yavuze ko koko Minisitiri Musafiri yagiye muri Tanzania.

Ivugururwa ry’Itegeko Ngenga ryongera Igiswahili mu ndimi z’ubutegetsi mu Rwanda ntiryatinze kwemezwa n’Abadepite b’u Rwanda.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yabwiye Abadepite ko Igiswahili kizafasha Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ntituramenya umubare w’abarimu bigisha Igiswahili u Rwanda rukeneye.

Mu bihe byashize u Rwanda rwahaye akazi abanyamahanga ngo bigishe Icyongereza, nyuma y’uko rwinjiye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Common Wealth).

Igiswahili magingo aya cyigishwa mu mashuri make yisumbuye, mu cyiciro rusange. Abiga indimi kera bigaga indimi zirimo Igiswahili, ariko ubu hari abiga indimi batacyiga (EFK).

U Rwanda rumaze imyaka 10 rwinjiye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Igiswahili ni ururimi rukoreshwa cyane muri uyu muryango.