Published Tuesday , on 9 January 2018, 20:59:13 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ibi bije nyuma y’uko hatangajwe ko abakobwa batewe inda mu mashuri bajya bafatwa bagafungwa, ku ikubitiro hari urutonde rw’abakobwa 55, aho batanu muri bo bafunganywe n’ababyeyi babo.

Aha ni mu karere ka Tandahimba muri Tanzaniya aho ibi bitangiye gushyirwa mu bikorwa bitegetswe n’umuyobozi wa Polisi mu karere Waryuba Sebastian.

Uyu muyobozi yafashe iki cyemezo umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza, kuri ubu harabarurwa urutonde rw’abanyeshuri 55 batewe inda mu mashuri bagomba gufatwa bagafungwa.

Batanu bari bamaze gufatwa bafunganywe n’ababyeyi babo, gusa ababyeyi baje kurekurwa hatanzwe ingurane.

Nk’uko bikomeza bitangazwa na dailynation, ngo uretse kuba abatewe inda bafungwa, abazibateye nabo ntiborohewe kuko barimo guhigwa bukware.

Iki cyemezo kirimo kwamaganirwa kure n’imiryango ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu ivuga ko aba banyeshuri bari bakwiye guhabwa ubufasha aho kwerekezwa mu buroko ahubwo hagafungwa ababa babateye izi nda .