Yanditswe Thursday , Tariki, 26 January 2017. saa 16:55:00 na Christophe Hitayezu

Abahanzi The Ben, King James na Riderman bagiye guhurizwa mu bitaramo birimo ikizabera mu karere ka Huye n’ikizabera i Rubavu muri Gashyantare uyu mwaka, abazitabira ibi bitaramo byose bakaba bazinjira ku buntu.

Ku itariki 4 Gashyantare 2017, nibwo hateganyije igitaramo kizabera mu karere ka Rubavu, naho icy’i Huye kikazaba tariki 11.

Ibi bitaramo byateguwe na Sosiyeti y’itumanaho ya Airtel mu rwego rwo kumenyekanisha ’promotion’ yayo nshya yise Tera Stori.

Aba bahanzi bavuze ko icyo bahishiye abakunzi ba muzika bazitabira ibi bitaramo ari uko bazabatungura kandi bakabaririmbira ’Live’ mu ijwi ryabo ry’umwimerere badakoresheje ibyuma bibika amajwi. 

Biteganyijwe ko igitaramo cy’i Rubavu Kizabera kuri Stade Ntengo iri imbere ya Tam Tam, naho icy’i Huye kikazabere imbere ya Stade ya Huye ahahoze Gare, ibitaramo byombi bikazajya bitangira saa saba z’amanywa bigeze saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Christophe Hitayezu