Yanditswe Thursday , Tariki, 26 January 2017. saa 17:48:00 na Christophe Hitayezu

Umuhanzi ukomeje kubica bigacika mu muziki nyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi mu muziki ku izina rya The Ben, avuga ko hatagize igihindutse yasubira muri Amerika akiva mu gitaramo azakorera mu Busuwisi tariki 25 Gashyantare 2017.

Ku isaha ya saa sita zuzuye ku wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2016, nibwo umuhanzi The Ben yari asesekaye i Kigali ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe, mu gihe ukwezi gusagaho gato kwari kumaze kwihirika, bamwe bari batangiye no kwibaza ko nta kanunu ko gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka isaga 6 aba.

Kuri uyu wa Kane tariki 26 mu kiganiro n’abanyamakuru cyavugaga ku bitaramo bibiri agiye guhuriramo na Riderman ndetse na King James mu Rwanda mbere y’uko agenda, yamaze amatsiko abibazaga iby’urugendo rwe.

The Ben yagize ati "Ndateganya gusubira mu bihugu by’amahanga ku itariki 15 Gashyantare hatagize igihinduka, mfite igitaramo muri Uganda tariki 18 Gashyantare, n’ikindi mfite mu Busuwisi ku itariki 25 Gashyantare, niho nzava mpita nsubira muri Amerika"

The Ben yaje mu Rwanda azanywe na EAP, ikompanyi itegura ibitaramo mu Rwanda, mu gitaramo cyabaye tariki ya mbere Mutarama 2017 mu mujyi wa Kigali.

Christophe Hitayezu