Published Thursday , on 3 August 2017, 00:00:51 by Christophe Hitayezu

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Luxembourg ndetse no mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi, Olivier Nduhungireye avuga ko abanyarwanda bari mu bihugu ahagarariye biteguye amatora neza kandi hanashyizweho amasaha yorohereza buri wese.

Nk’uko Amabasaderi Nduhungirehe yabitangarije NONAHA.com, yagize ati "Hano mu Bubiligi twiteguye amatora neza, abanyarwanda bakabakaba ibihumbi bine magana atanu biteguye kuzaza gutora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, dufite ibiro by’itora bitatu mu bihugu by’u Bubiligi na Luxembourg, mu Bubiligi tuzatorera i Brussels kuri Ambasade no mu mujyi wa Liege naho Luxembourg dutorere ku biro byacu muri icyo gihugu."

Avuga ko amatora azatangira saa moya za mu gitondo kugera saa tatu z’ijoro, aya masaha ngo akaba azatuma abanyarwanda bakora babasha gutora igihe kibanogeye, nk’abifuza gutora mu gitondo mbere yo kujya ku kazi bagatora kuva saa moya kugeza saa tatu igihe akazi gatangirira mu Bubiligi, abifuza gutora mu karuhuko ka saa sita bagatora ndetse n’abifuza guora nyuma y’akazi gasozwa saa kumi n’imwe nabo bagatora kugeza saa tatu z’ijoro.

[Foto] Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Ambasaderi Nduhungirehe avuga ko abanyarwanda bahari bakurikiye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bifashishije imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru binyuranye, bityo ko nta mpungenge ko haba hari abataramenye imigabo n’imigambi yabo.

Amatora y’abanyarwanda baba hanze araba kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017 mu gihe ababa mu Rwanda bazitorera ubayobora indi myaka irindwi ku wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017. Mu Rwanda gutora bikazakorwa hagati ya saa moya za mu gitondo na saa cyenda z’amanywa.

Isaha yo gusoza gutora ku banyarwanda bari mu mahanda ntihuriweho kuko mu gihe mu Bubiligi bazasoza saa tatu z’umugoroba, abari muri Canada bo ni saa moya z’umugoroba, muri Uganda bagasoza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ho abanyarwanda bagasoza kwitorera Perezida saa mbiri z’umugoroba.