Published Thursday , on 7 December 2017, 15:00:20 by Christophe Hitayezu

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe mu Rwanda kiri mu bigo bike nkacyo muri Afurika bikora amasaha 24 kuri 24, igihe cyose kiba gikusanya amakuru y’uko ikirere gihagaze ndetse kikanateganya uko mu minsi iri imbere kizaba kifashe, aya makuru yifashishwa n’inzego zitandukanye zaba iz’ingendo zo mu kirere, mu kwirinda ingaruka zaterwa n’ibiza, mu buhinzi, muri gahunda z’abantu ku giti cyabo n’ahandi. Ubu u Rwanda rukaba ruri guhuza abatanga ayo makuru n’abayakeneye ngo hanozwe uburyo yarushaho gutanga umusaruro.

Mu ikoreshwa ry’aya makuru ku bantu ku giti cyabo mu bikorwa bitandukanye, kugeza ubu usanga hari abanyarwanda batarizera amakuru atangwa n’iki kigo, abandi ntibanagire umuhate wo kuyakurikirana no kuyifashisha, gusa ibi ntibivuze ko hatari n’abayakoresha mu mirimo yabo ya buri munsi ndeste hakaba hari n’abayifashisha mu buhinzi.

Kajeguhakwa John, umuhinzi wo mu karere ka Kayonza avuga ko akurikirana cyane amakuru y’iteganyagihe kandi akayifashisha, bikaba byaranamufashije kongera umusaruro, agira ati "Jye ndi umuhinzi muto, amakuru y’iteganyagihe nyagenderaho cyane kandi aramfasha mu buryo bugera kuri butatu, hari ukumenya igihe nterera, sinatera imyaka ntaramenya iteganyagihe ry’igihembwe, amufasha kandi mu kurwanya ibyonnyi, ntanze urugero ubu nkongwa ntikiri ikibazo kuri jye kuko nifashisha iteganyagihe nkamenya igihe nterera umuti nkizera ko nta mvura igwa uwo munsi ku buryo itawangiza".

Uburyo bwa gatatu uyu muhinzi avuga yifashishamo aya makuru, ngo ni mu kwanika umusaruro we, kuko ashyira imyaka ye mu bwanikiro yabanje kumva uko ikirere kirirwa.

Rukundorwimana Jean Marie Vianney utuye i Rilima mu karere ka Bugesera we avuga ko aya makuru akenshi adahura n’ukuri, ati "Hari ubwo batubwira ko imvura igwa ntituyibone, baba bavuze ko ntayo hakaba ubwo igwa, ibi iyo tubigendeyeho bitugiraho ingaruka nk’abahinzi, hakwiye kongerwa ingufu hagatangwa ibipimo nyabyo".

Rukundorwimana avuga ko amakuru atangwa akwiye kunozwa

Mukangago Beatrice nawe wo mu karere ka Bugesera avuga ko hari ubwo iteganyagihe ridahura n’ukuri, yagize ati "Hari ubwo bavuga ko imvura igwa ugasanga iguye mu gace gato abandi ntibayibone kandi twese badusabye gutegura imirima".

Ibindi bigaragazwa nk’imbogamizi harimo ururimi rukoreshwa mu gusakaza aya makuru, nko kuvuga ngo aha n’aha hari ibicu byiganje n’izindi nyito zitorohera abatura gusobanukirwe.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, cyateguye inama ngishwanama y’iminsi 3 yatangiye tariki 5 Ukuboza igamije guhuriza hamwe abafatanyabikorwa batandukanye mu kubaka ihuriro rihuza abatanga amakuru y’iteganyagihe ndetse n’abakeneye kuyakoresha kugirango umusaruro wayo urusheho kuba mwiza.

Minisitiri w’Ibidukikije Vincent Biruta avuga ko aya makuru kugirango agire akamaro ari uko agomba kuba atunganyije neza kandi akagera ku bayakeneye bose bakabasha kuyasobanukirwa, ashimangira kandi ko iteganyagihe rifite uruhare rukomeye mu buhinzi cyane cyane muri ibi bihe Isi ihanganye n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere.

Minisitiri Biruta yagize ati "Icyo dushinzwe nka Leta ni ukugeza ayo makuru ku baturage kandi ubushobozi turabufite, ikindi ni ukuyabagezaho mu buryo babasha kumva, kugirango babashe kuyakoresha ni uko babanza kuyasobanukirwa, niba ari mu buhizni ababishinzwe babasobanurire icyo ayo makuru asobanuye, niba bavuze ubuhehere bungana gutya, ubushyuhe runaka amenye ngo birasobanura iki mu bikorwa bye, byose bigashyirwa mu magambo abasha korohereza ukeneye ayo makuru".

Minisitiri Vincent Biruta avuga ko hari ibizakomeza kugenda binozwa

Attaher Maiga, umuyobozi uhagarariye mu Rwanda ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa, FAO, yavuze ko guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga mu ihererekanya ry’amakuru y’iteganyagihe bizagira uruhare mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.

Iri huriro riteraniyemo abatanga amakuru y’iteganyagihe n’abayakenera, ryitezweho kugira ibiganiro bigamije kunoza imikoreshereze nyayo y’aya makuru mu nzego zose kandi rizakomeza kujya rihura mu rwego rwo kunoza imitangire n’imikoreshereze yayo.