Yanditswe Friday , Tariki, 3 March 2017. saa 22:31:02 na Christophe Hitayezu

Ikigo cy’igihu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kivuga ko ubworozi bw’amafi mu Rwanda bukiri hasi, bityo umusaruro ubuvamo ukaba utarahaza abanyarwanda.

Dr. Rutaganira Wilson, umuyobozi ushinzwe ubworozi bw’amafi n’uburobyi muri RAB, avuga ko mu Rwanda ubu bworozi bwatangiye kera na mbere y’ubukoroni, gusa ngo n’ubu ntiburagera ku rwego rwifuzwa kandi bukozwe neza bwatanga umusaruro ushimishije dore ko ngo 7% by’ubutaka bw’u Rwanda ari amazi.

Dr. Rutaganira avuga ko hakiri byinshi byo gukora ngo ubworozi bw’amafi mu Rwanda bube bwahaza abanyarwanda

Dr. Rutaganira avuga ko ubusanzwe umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) usaba ko kugirango umuntu agire ubuzima bwiza nibura akwiye kuba arya hagari y’ibiro 10 na 14 by’amafi ku mwaka, ni mu gihe mu Rwanda ubu ngo umuntu abarirwa ibiro bibiri n’igice gusa by’ifi ku mwaka.

Ngo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, umuntu arya ibiro bitandatu n’ibice birindwi by’ifi ku mwaka, uyu muyobozi akavuga ko kugirango u Rwanda rushikire uyu mubare, rusabwa toni ibihumbi ijana na cumi n’ebyiri z’amafi ziyongera kuri toni ibihumbi magana abiri na mirongo irindwi rufite ubu ku mwaka.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa koperative z’aborozi b’amafi zigera ku 180, gusa abayorora nabo ntibahwema kuvuga ko bahura n’imbogamizi zirimo ibikoresho bigihenze, ibiryo by’amafi, icyororo ndetse n’ubumenyi budahagije kuri bamwe.

Bimwe mu byuzi byororerwamo amafi

Mu rwego rwo guteza imbere uyu mwuga, RAB ivuga ko ikora uko ishoboye igahugura aborozi bayo ndetse ikabaha icyororo cy’amafi n’ubwo akiri make. Ibiryo byayo na byo bikurirwaho imisoro yaba ku babikorera mu Rwanda cyangwa se ibiva mu mahanga.