Yanditswe Saturday , Tariki, 25 March 2017. saa 20:30:00 na Christophe Hitayezu

U Rwanda ruracyizeye itike ya Afrobasket na nyuma yo gusezererwa na Uganda
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rivuga ko hakiri amahirwe yo kubona itike yo kwitabira amarushanwa ny’Afrika ya Afrobasket n’ubwo baherutse gusezererwa na Uganda ku mukino wa Kimwe cya kabiri cy’amajonjora.

Kuva tariki 12 kugeza 18 Werurwe 2017, nibwo i Cairo mu Misiri habereye amajonjora ya Afrobasket muri Zone 5 u Rwanda ruherereyemo rwo na Misiri, Uganda, u Burundi, Sudan y’Epfo, Kenya na Somalie.

Aya makipe uko ari 7 yaciwemo amatsinda 2, u Rwanda rujya mu ririmo Misiri, Sudan y’Epfo ndetse na Kenya. Irya 2 rihuza Somalie, u Burundi na Uganda.
Muri iyi mikino y’amajonjora, mu mikino 3 rwari rufite rwatsinzemo uwa Sudan y’Epfo na Kenya rutsindwa na Misiri.

Ibi byatumye muri kimwe cya kabiri u Rwanda ruhura n’iyari yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri ariyo Uganda, ntirwabasha kuyiva imbere. Mu gukinira umwanya wa 3 ruhura n’u Burundi rurabutsinda.

Ku mukino wa nyuma wahuje Uganda na Misiri, wo warangiye Misiri itsinze Uganda bituma iba iya mbere muri iyi zone ya 5.

Aya makipe 2 yageze ku mukino wa nyuma [Uganda na Misiri] niyo yahise abona itike yo kuzitabira imikino ya Afrobasket izabera muri Congo Brazavalle tariki 18 kugeza 31 Kanama 2017, ni imikino izitabirwa n’amakipe 16 avuye mu mazone yose uko ari 7 muri Afrika.

Ku bijyanye no gutsindwa k’u Rwanda imbere ya Uganda, Umutoza w’Ikipe y’igihugu ya Basketball, Moise Mutokambali, yavuze ko itsinda barimo rigizwe n’amakipe yose akomeye, bityo ko iyi mikino yose yabasabaga ingufu zidasanzwe, bikaba bitarabakundiye ko uyu mukino bawutsinda.

Visi Perezida wa kabiri muri Ferwaba ushinzwe amarushanwa, Niyishema Richard, yavuze ko u Rwand ruri mu makipe ategereje itike rushobora kubona mu buryo buziguye, itike ihabwa amakipe yatsinzwe ariko yitwaye neza mu majonjora.
Ibi bwana Niyishema abivuga ahereye ku kuba u Rwanda rwarabaye urwa 3 ndetse no kuba zone ya 5 rurimo yarandikiye ishyirahamwe rya Basket ku Isi (FIBA) isaba ko u Rwanda rwabaye urwa 3 rwahabwa iyi tike.

Yagize ati “U Rwanda rwabaye urwa 3 ariko ari amakipe 7 yahuye, mu gihe andi mazone ari amakipe atatu cyangwa abiri gusa yagiye ahura, nko muri zone ya kane hahuye Kongo na Centre Afrique, niba bayahaye amahirwe kugenda ari abiri, twe baba baturenganyije twabaye aba gatatu mu makipe arindwi”.

Niyishema Richard avuga ko u Rwanda rugifite amahirwe yo kwitabira imikino ya Afrobasket

Ikindi avuga ko harebwa n’imikino bakinye, avuga ko n’ubwo u Rwanda rwabaye urwa gatatu ariko rwakinnye imikino myinshi ugereranyije n’andi mazone.

Avuga ko muri aya makipe 16 azitabira Afrobasket, harimo 12 yabonye itike ako kanya binyuze mu majonjora, ikipe imwe izakira aya marushanwa, ikipe imwe yatwaye Afrobasket y’ubushize ariyo Nigeria n’andi abiri azahabwa itike ku buryo buziguye nayo azamenyekana bitarenze ku wa mbere tariki 27 Werurwe.
Uretse Afrobasket izaba muri Kanama, ngo hari n’imikino y’igikombe cy’Isi cya Basketball kizaba mu mwaka wa 2019.

Avuga kandi ko hatabonetse iyi tike ya Afrobasket, hari andi mahirwe u Rwanda rufite y’amarushanwa ya Afrochallenge azaba mu Ugushyingo 2017, uru rukaba ari nk’urwego rwa kabiri rw’amarushanwa ahuza amakipe ya Basket yo muri Afrika ari munsi ya 16 akina Afrobasket

Christophe Hitayezu