Published Wednesday , on 6 December 2017, 19:01:00 by Christophe Hitayezu

Leta y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ibikorwa by’ubuhinzi bw’icyayi no kugitunganya by’umushoramari mushya ari we sosiyeti ikomeze ku Isi mu bucuruzi bw’icyayi yo mu Bwongereza yitwa Unilever byitezweho kuzongera igisaga 30% by’umusaruro w’icyayi u Rwanda rugezeho.

Paul Polman uhagarariye Unilever ku Isi yafatanyije na Minisitiri Mukeshimana gutera icyayi,

Uyu muhango wabereye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza, wari ugamije gutangiza ibikorwa by’ubuhinzi bw’icyayi kuri hegitari 3500 ndetse no gutangiza inyubako y’uruganda rutunganya icyayi, hanatashywe kandi umudugudu uyu mushoramari yubakiye abaturage yakuye aho azakorera ibi bikorwa by’ubuhinzi.

Umuyobozi mukuru wa Unilever, Paul Polman, yavuze ko igitekerezo cyo gushora imari mu Rwanda yakiganiriyeho na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2015 bahuriye i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, muri 2016 asinyana amasezerano na Leta y’’u Rwanda yo gushora miliyoni 30 z’amadolari mu bikorwa by’ubuhinzi bw’icyayi mu mirenge ya Kibeho na Munini ndetse n’uruganda rugitunganya.

Ahazubakwa uruganda hashyizwe ibuye ry’ifatizo

Ibikorwa bya mbere byo gutera iki cyayi byatangiye mu Ukwakira uyu mwaka hatangira guterwa ku ikubitiro ibiti bigera kuri miliyoni 2.5 by’icyayi, kugeza ubu abagera kuri 600 bakaba bamaze kubonamo imirimo iziyongera uko ibikorwa bizagenda byaguka.

Paul Polman, yavuze kandi ko uyu mushinga ari ikimenyetso kigaragaza ko Unilever ifite ubushake bwo gushora imari mu bikorwa by’ubucuruzi by’igihe kirekire, ndetse ko bizibanda mu guteza imbere abahinzi bato bafashwa kubona isoko ry’icyayi cyabo ndetse no kukibonamo imirimo byose bigamije kuzamura imibereho yabo.

Paul Polman yashimye Perezida Kagame imbere y’abaturage ba Nyaruguru ko yita ku mibereho ya buri muturage

Minisitiri Mukeshima wari intumwa ya Perezida Paul Kagame muri iki gikorwa yabwiye abaturage ba Nyaruguru ko uyu mushinga ari amahirwe akomeye ku banyarwanda kandi ko Leta itawufata nk’ibintu bisanzwe kuko henshi ku Isi hari ababishakisha ariko batabibona, bakaba bafite ubutaka bwiza ariko kubera ibindi bibazo bakabura umushoramari wabagana.

Yabakanguriye kandi kugira umurava bagakora bagafasha umushoramari, yagize ati “Tugomba guhora dukora cyane duharanira kudasubira inyuma ku bikorwa tumaze kugeraho, kimwe mu byo tugomba gukora ni uko abashoramari nk’aba tugomba kubafasha cyane bakabona icyo bashaka ariko natwe tukabona icyo dushaka, muri uyu mushinga wo guhinga icyayi, icyo tubasaba nk’abaturage ni ukugihingana umurava.”

Yakomeje agira ati “Ubwiza bw’icyayi cy’u Rwanda burazwi ariko ntibukamenywe n’abanyamahanga gusa, natwe tubumenye, tuzabumenya mu buryo bwinshi, ari ukuduha amafaranga adufasha gukora ibindi byinshi, ariko ubundi n’icyayi kiranyobwa kandi kiraryoha, nagirango rero mbakangurire ko mutazajya muhinga icyayi mukohereza i Mombasa, mukohereza i Burayi ariko twe tugihinga tutazi uko kimera, ibi bihingwa duhinga byaba icyayi byaba ikawa byose ni twebwe bigomba gutangiriraho, ntibikagere ku banyamahanga mbere y’uko bitugeraho.”

Abaturage batuye aka gace bavuga koko ko ari amahirwe akomeye bagize kuba ari ho hatoranyirjwe ibi bikorwa, ariko bakagaruka ku cyo bashishikarijwe cyo kunywa icyayi baba bahinze bavuga ko bitoroshye kuko kimara gutungwanywa gihenze.

Uwitwa Mukamara Makurata yagize ati “Guhinga icyayi ni byiza kuko kigira amafaranga, kuba hagiye gushyirwa n’uruganda turabyishimira cyane kuko twizeye ko tuzajya tugurirwa ku giciro cyiza.”

Naho Nyandwi Claude we yagize ati “Turishimira ibikorwa by’iterambere Perezida wacu akomeje kutugezaho, ariko biriya badusaba byo kudatangwa n’abanyamahanga kunywa icyayi byo biragoye, icyayi si nk’ibindi bihingwa wasarura ukisigira mu rugo ibyo uzarya, gisaba guca mu ruganda kandi iyo kimaze gutunganywa kiba gihenze ntiwabona ifaranga ngo aho kugura ibyo urarira urigure icyayi”.

Unilever isanzwe ari yo mukiriya ugura icyayi cyinshi cy’u Rwanda, gushima ubwiza bwacyo bikaba bitumwe yongera gushora imari mu bikorwa byo kugihinga nyuma y’imyaka magana abiri ibihagaritse kuko ubu yari isigaye ikigura ikagicuruza gusa.

Hanatashywe amazu iyi sosiyeti yubakiye abaturage bavuye ahazaterwa icyayi