Published Tuesday , on 5 December 2017, 16:43:00 by Jean Claude Muvunyi

I Kigali kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 kugeza ku itariki ya 7 Ukuboza 2017 hateraniye inama y’ abagize akanama ngishwanama gashinzwe gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati, u Rwanda rukaba rwatorewe kukayobora.

Iyi nama iba kabiri mu mwaka u Rwanda rwaherukaga kuyakira muri 2013. Ubu u Rwanda rukaba rugiye kuyobora iyi komite mu gihe cy’amezi atandatu rusimbuye Cameroun yari ifite izi nshingano.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ ububanyi n’amahanga Nikobisanzwe Claude yatangarije itangazamakuru ko u Rwanda rwishimiye izi nshingano ruhawe kandi ko ruzakora uko rushoboye kugira ngo ibibazo by’umutekano muke biri kugaragara mu bihugu byo muri Afurika yo hagati bikemuke.

Ygize ati ”Nk’uko mubizi dufite ibihugu bigirana amakimbirane ndetse n’ imitwe ihungabanya umutekano tutibagiwe n’ ikibazo cy’abimukira . Bityo rero tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo twe nk’Afurika twicungire umutekano”.

Muri iyi nama hateraniyemo inzobere mu gucunga umutekano no kugarura amahoro ziturutse mu bihugu bisaga umunani .

Mu gihe k’iminsi itatu iyi nama izamara, hazibandwa ku cyakorwa ku kwirinda ikwirakwizwa ry’intwaro mu buryo butemewe . Hazaganirwa kandi ku kibazo cy’ umutekano muke uri kugaragara mu gihugu cya Centre Afrique ndetse n’uko imitwe ihungabanya umutekano nka Boko Haram yakwirindwa.

Umunyarwandakazi Diana Gitera usanzwe ukora muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga (Uwambaye umwenda w’icyatsi kibisi cyivanzemo umuhondo) niwe watorewe kuyobora ako Kanama