Published Thursday , on 7 September 2017, 17:09:58 by Jean Claude Muvunyi

Mu gihe u Rwanda ruri kwinjira mu gihembwe A cy’ihinga cy’umwaka wa 2017-2018 , Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere kuri uyu wa Kane cyashyize hanze uko imvura izagwa n’uko izaba ingana muri iki gihembwe gitangirana na Nzeri kikarangira mu Ukuboza.

Nk’uko iki kigo gishinzwe gukurikirana imihindagurikire y’ikirere n’iteganyagihe (Météo Rwanda) cyabitangarije abanyamakuru mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri, cyavuze ko u Rwanda ruzagusha imvura ihagije nk’isanzwe igwa mu bihe byiza.

Umuyobozi wa Météo Rwanda, Bwana Ntaganda Semafara John yakanguriye abanyarwanda kugendera kuri aya makuru maze bakanoza ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo umusaruro wiyongere.

Yagize ati ”Turashishikariza abanyarwanda bose bakora ubuhinzi n’ubworozi kwegera impuguke mu nzego bakorana kugira ngo zibagire inama z’uburyo bwiza bakoresha iteganyagihe ry’umuhindo wa 2017 mu mirimo yabo ya buri munsi”.

[Ifoto] Ntaganda Semafara John, umuyobozi mukuru wa Météo Rwanda

Nyuma y’ubushakashatsi iki kigo cyakoze, cyasanze imvura y’umuhindo izagwa neza ku buryo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzaba mwiza.

Twahirwa Anthony ushinzwe iteganyagihe muri iki kigo avuga ko imvura igomba gutangirira mu ntara y’Iburengerazuba yerekeza mu Burasirazuba, aho igomba gutangira mu cyumweru cya kabiri cya Nzeri kugeza mu cyumweru cya mbere cy’Ukwakira. Naho mu cyumweru cya gatatu cy’Ukuboza kugeza mu cya mbere cya Mutarama iyi mvura y’umuhindo ikazaba irimo icika.

Mu ntara y’Iburengerazuba niho hateganyijwe ko imvura ishobora kuziyongera naho mu Majyepfo, mu Majyaruguru, Iburasirazuba no mu mujyi wa Kigali ikazagwa nk’isanzwe igwa mu bihe byiza ariko ikaba yanagabanuka mu turere tumwe na tumwe.