Yanditswe Thursday , Tariki, 11 May 2017. saa 19:19:32 na Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2017, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasinye amasezerano n’imwe mu miryango itegamiye kuri Leta y’imikoranire mishya muri gahunda ya Girinka.

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, Prof. Shyaka Anastase wari mu muhango w’isinywa ry’aya masezerano, yavuze ko bizafasha abahabwa inka muri Girinka kurushaho kubaha umusaruro.

Prof. Shyaka yagize ati "Icyajyaga gituma bidatanga umusaruro, ni uko hari ubwo banahaga umuntu inka no kuyorora bikamunanira, kubera ko nta bumenyi afite, nta bushobozi afite, kubera ko nta n’uwamweretse uko abigenza cyangwa se atanateguwe bihagije n’ubwo hari inzego zabikoraga ariko bikaba bidahagije, ubu icyo bazanye bazafashwa gutegura abaturage ku buryo buhagije".

Prof. Shyaka [ibumoso] na Kayisinga mu muhango wo gusinya aya masezerano

Kayisinga Jean Claude, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, nawe yashimangiye ko ubu bufatanye buzakemura ibibazo byagaragaraga muri iyi gahunda birimo n’iby’inka zahabwaga abatazigenewe.

Yagize ati "Nibyo koko hari ibibazo byagiye biboneka muri iyi gahunda. Imiryango itegamiye kuri Leta izadufasha kubikemura kuko yegereye abaturage kandi ifite ubunararibonye buhagije kugirango ifashe Leta kugera ku ntego iba yiyemeje."

Mu izina rya MINAGRI Kayisinga abereye umunyamabanga uhoraho, yashyize umukono ku masezerano na Dr. Kayumba Charles uhagarariye umuryango mpuzamahanga HEIFA mu Rwanda wari uhagarariye iyi miryango itegamiye kuri Leta muri iki gikorwa

Imiryango itegamiye kuri Leta irimo Urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda, HEIFA n’indi itangiye imikoranire mishya na MINAGRI yiyemeje gutanga miliyari 1 na miliyoni 100 azatangwamo inka za Girinka hibandwa ku baturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

MINAGRI ivuga ko kuva gahunda ya Girinka yatangira, mu Rwanda hamaze gutangwa inka 284 000 mu gihe intego ya Leta ari uko uyu mwaka wa 2017 uzasoza hamaze gutangwa inka 350 000.