Published Tuesday , on 2 May 2017, 14:30:57 by Christophe Hitayezu

Ubutabera si umwihariko w’igice cy’abantu runaka ahubwo ubutabera ni ubwa buri wese ari nayo mpamvu ubufasha mu by’amategeko; amategeko agenga ubutaka; amategeko arengera uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigomba gushyigikirwa na buri munyarwanda.

Ni ku bw’iyo mpamvu, Umuryango utegamiye kuri leta Human Rights First Rwanda Association wahuguye abaturage bo mu karere ka Ruhango ku butabera kuri bose, aho abaturage bigishijwe ko umuturage wese afite uburenganzira ku butabera bwuzuye kandi busesuye, niyo mpamvu minisiteri y’ubutabera ifatanyije n’imiryango itegamiye kuri leta itegura icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko kugira ngo umuturage wese agerweho n’ubutabera.

Impuguke mu mategeko atanga ikiganiro ku bahuguwe

Muri ayo mahugurwa, abaturage bigishijwe amategeko agenga ubutaka cyane cyane ko usanga ibibazo bijyanye n’ubutaka abaturage ari byo baba bafite kenshi, bigishijwe uko ubutaka bukoreshwa, inshingano za nyir’ubutaka, igurisha n’ubukode by’ubutaka ndetse n’iyandikwa by’ubutaka.

Indi ngingo yarebanaga n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, aha bigishijwe ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga, imbogamizi bahura na zo ndeze n’inyito zikwiye gukoreshwa n’izidakwiye gukoreshwa ku bantu bafite ubumuga, aha byagaragaye ko abaturage batari bazi inyito zikwiye gukoreshwa aho n’ubundi bakoreshaga inyito zisebanya.

Brenda Kayitesi wa HRFRA atanga inyigisho

Indi ngingo bigishijwe ni irebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuri iyi ngingo abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, uko abashakanye baba bagomba kubana ndetse n’impamvu zitera amakimbirane mu bashakanye. Aha nanone bibukijwe ko umuturage wese agomba kuba ijisho ry’umutunyi we, aho abonye umuryango uhora mu makimbirane agatanga amakuru hakiri kare.

Aya mahugurwa y’iminsi itatu, yagize akamaro kuri aba baturage bo mu karere ka Ruhango kuko bahakuye inyigisho nyinshi ndetse bahabwa n’akanya ko kubaza ibyo badasobanukiwe.

Louis Busingye, Umuyobozi wa Projects muri HRFRA ashyikiriza impamyabumenyi ku bahuguwe

Ifoto y’urwibutso