Published Sunday , on 13 August 2017, 15:16:05 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ibi bije nyuma y’uko umuhanzi Eddy Kenzo n’umugore we Rema Namakula bari bamaze hafi amezi abiri batabanye neza aho umugore yashinjaga umugabo kumuca inyuma gusa nta gihamya afite, nyuma yo kubona ubu butumwa bwabyukije umujinya bituma umugore arakara cyane bishobora gushyira akadomo ku rugo rwa bombi.

Nk’uko ikinyamakuru Ugblizz, cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru kibitangaza ni uko amakuru ava mu baturanyi b’umuryango wa Eddy Kenzo mu gace kitwa Seguku avuga ko aba bombi batari babanye neza mu mezi abiri ashize gusa bisa n’ibyagizwe ibanga.

Ubwo Rema yabonaga ubutumwa bugufi bw’urukundo muri telefoni ngendanwa y’umugabo we bivugwa ko ari ubw’abandi bagore batandukanye Rema amushinja ko bamucana inyuma, Eddy Kenzo we avuga ko ari abo bakorana gusa ntibyanyuze Rema.

Eddy Kenzo, Rema n’umukobwa wabo Aamaal

Ibi rero byatumye uyu mugore arakara abyutsa umugabo we mu gicuku amusaba ibisobanuro nyamara Eddy Kenzo amubwira ko adakwiriye kumucukumburira telefone. Ibi ni byo byatumye aba bombi ngo baba bamaze amezi abiri batavugana ndetse ngo ntibanakirara mu cyumba kimwe nk’umugore n’umugabo.

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko Rema yasabye umujyanama we, Halimah Namakulah kugira ngo abafashe muri aya makimbirane.

Twabibutsa ko Eddy Kenzo na Rema Namakula bamaranye imyaka itatu babana bakaba bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Aamaal.

Bombi bari babanye neza none hajemo ibyo gucyekana