Published Tuesday , on 28 March 2017, 23:36:19 by Emmanuel Murwanashyaka

Umugore wa Perezida Museveni akaba na Minisitiri w’uburezi na siporo muri Uganda, Madame Janet Kataaha Museveni yasabye abanyamakuru gufasha Leta mu rugamba rwo gukangurira abanyagihugu gukangukira umurimo.

Janet Museveni yavuze ko adashyigikiye na gato ubunebwe buri mu baturage b’igihugu cya Uganda cyane cyane ababyeyi bata inshingano zabo zo kurera neza abana babo maze bakabiharira Guverinoma.

Yagize ati “Dukeneye ubufasha bwanyu, mukwiye kujya hanze mu baturage mukabagezaho ubutumwa bw’uko bagomba gukora cyane .”

Yakomeje agira ati “mukwiye gukangurira abaturage bacu ko bagomba kuzuza inshingano zabo ubwabo, ntabwo tuzabaho ubuzima bwabo kubera bo kugira ngo bo babeho neza bagomba gukora cyane na bibiliya iravuga ngo udakora ntakarye . ”

Madame Janet Museven yaganiriye n’abanyamakuru abasaba gufasha Leta kurwanya ubunebwe

Umugore wa Nyakubahwa Museveni yibukije abanyamakuru ko isi turimo buri wese ahangana kugira ngo abeho ariko abaturage ba Uganda bahangana no gusinzira bagashaka ko urubyaro rwabo rutungwa na Guverinoma.

Janet Museveni yasoje asaba abanyamakuru nk’ikiraro kibahuza n’abaturage ko agiye kubasengera uko ashoboye kose ku buryo ubutumwa abahaye bazabubagezaho kandi neza.