Yanditswe Monday , Tariki, 3 April 2017. saa 09:17:00 na Emmanuel Murwanashyaka

Inkuru dukesha ikinyamakuru DailyMonitor cyandikirwa muri Uganda iravuga ko umusirikare ufite ipeti rya Majoro Erasmus Tinkamarire wo mu ngabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) yasanzwe yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane saa yine z’ijoro mu mujyi wa Masindi bikaba bivugwa ko yivuganywe n’umucungagereza witwa Musa Arumadri.

Abari bari aho ubwo bwicanyi bwabereye batangarije DailyMonitor ko uyu mu majoro muri UPDF yiciwe hafi y’ibiro by’Akarere ka Masindi ari naho na we afite ibiro bituranye n’umuhanda wa Butyaba.

Bakomeje bavuga ko nyakwigendera Majoro Tinkamarire yaje muri ako gace ahetse umukobwa w’incuti ye kuri moto ifite purake DFM 094, nyuma yo guparika, uyu musirikare ajya kwitaba telephone mu bwiherero buri aho hafi ari naho yiciwe.

Umuvugizi wa polisi mu gace ka Alberitine, Bwana Julius Hakiza aganira na DailyMonitor kuri uyu wa Gatanu yagize ati “Nyuma y’imirwano n’umucungagereza witwa Musa Arumadri yamaze umwanya munini mu bwiherero yitabiragamo telephone, yaje kumuganza maze amurasa mu gituza ahita yitaba Imana. ”

Nyuma y’iraswa ry’uyu musirikare mukuru, inzego za polisi, iz’igisirikare n’iz’abacungagereza zinjiye muri iki kibazo ku buryo bwihuse ndetse n’umucungagereza Arumadri ukekwaho gukora ubu bwicanyi yashyizwe mu maboko ya polisi mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa polisi mu gace ka Alberitine, yakomeje avuga ko mu gihe Arumadri abaye afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Masindi, umurambo wa nyakwigendera Maj. Tinkamarire wo wajyanywe mu bitaro bikuru bya Masindi.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Maj Tinkamarire yitabye Imana biturutse ku maraso menshi yavuye yaturukaga mu bikomere by’amasasu yari afite ku mubiri.

Umwe mu bari mu ikipe iri mu iperereza agira ati “Iperereza ry’ibanze rirerekana ko Maj Tinkamarire yaraje gufata mudasobwa ngendanwa(Laptop) mu biro bye ariko abanza kujya guhamagara kuri telephone ari naho yahuriye n’uwo mugizi wa nabi.”

Muri iki cyumweru gusa mu gihugu cya Uganda hamaze gupfa abayobozi 2 mu gipolisi kuko habaye ubwicanyi mu gace ka Bunyoro kuri uyu wa kabili, aho umupolisi witwa Amos Musinguzi yishwe na mugenzi we mu gace ka Hoima ndetse n’undi mupolisi mukuru witwa Lawrence Kayaga wiyishe yirashe amasasu 29 kuri uyu wa Gatatu sa kumi nimwe z’umugoroba.

Emmanuel Murwanashyaka