Yanditswe Saturday , Tariki, 25 March 2017. saa 20:24:00 na Emmanuel Murwanashyaka

Nyuma y’urupfu rwa AIGP Andrew Felix Kaweesi mu cyumweru gishize we n’uwamurindaga ndetse n’umushoferi bishwe barashwe, abakuriye igipolisi cya Uganda bafashe umwanzuro wo kujya baha amakoti atinjirwa n’amasasu ku barinzi n’abashoferi b’umupolisi mukuru wese w’igihugu cya Uganda, na moto zo kubagaragira.

Aganira na Saturday Monitor, Asan Kasingye, ari nawe wasimbuye Kaweesi by’agateganyo ku buvugizi bw’igipolisi cya Uganda, yagize ati “Polisi izatanga amakoti atinjirwa n’amasasu ku barinzi n’abashoferi b’abapolisi bakuru bose ba Uganda ku buryo bazajya babasha guhangana n’ababatera bitwaje intwaro.”

Kasingye akomeza agira ati “Twaganiriye kuri iki kibazo dusanga bitakunda kuzuza inshingano zo gucungira umutekano abaturage bacu n’ibyabo, tutabasha gucunga umutekano w’abapolisi bacu bakuru.”

Umuvugizi mushya w’igipolisi cya Uganda kandi yabwiye DailyMonitor ko bazajya bashyiraho moto z’ibanga ndetse n’izikorera ku mugaragaro zishinzwe kujya zicungira umutekano abapolisi bakuru mu kazi kabo ndetse naho batuye mu ngo zabo.

Nkuko byatangajwe na Leta ya Uganda, inzego z’iperereza n’izubugenzacyaha zahawe inshingano zo kwita ku byaha birebana by’umwihariko no kwibasira abapolisi bakuru b’iki gihugu haba ibyabaye kera cyangwa ibiri kuba muri iki gihe.

Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda AIGP Andrew Felix Kaweesi, uwari ushinzwe kumurindira umutekano n’uwari umushoferi we bishwe n’abagizi ba nabi babarashe, ariko kuri ubu abagera ku 10 bari gukurikiranwa mu rukiko rw’ikirenga bakaba bafungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nalufenya iherereye mu karere ka Jinja.

Emmanuel Murwanashyaka