Published Monday , on 6 March 2017, 16:21:04 by Jean Claude Muvunyi

Ku wa Gatandatu ndetse no ku cyumeru amakipe muri shampiyona y’umukino wa Handball mu bagabo yaresuranaga. Aya makipe akaba yari arimo akina imikino y’umunsi wa karindwi wa shampiyona n’ubwo ikipe ya kaminuza ishami rya Huye itabashije kugera ku kibuga.

Mu mikino yabaye kuwa Gatandatu, College Inyemeramihigo yatsinze ES Kigoma bigoranye dore ko n’umukino warangiye ari ibitego 38 bya Inyemeramihigo kuri 37 bya ES Kigoma. Nizeyumukiza Etienne w’Inyemeramihigo niwe watsinzemo ibitego byinshi, aho yatsinzemo ibitego umunani.

Undi mukino ukaba warahuje APR na GS St Aloys. Uyu mukino waje kurangira APR iwutsinze ku bitego 38 kuri 21. Muhawenayo Jean Paul ukinira APR akaba yaratsinzemo ibitego 14.

Ejo hashize ku cyumweru, GS St Aloys yahise yihimura kuri ES Urumuri iyitsinda ibitego 50 kuri 20.

Naho Nyakabanda ibifashijwemo na Ngarambe F. Xavier ndetse na Hakizimana Celestin bayitsindiye ibitego 9 buri umwe, yabashije gutsinda bigoranye ADEGI ku bitego 36 kuri 34.

Iby’ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bikaba bikigoranye kuyibona ku kibuga dore ko imaze gukina imikino ibiri gusa mu gihe andi makipe ageze ku munsi wa karindwi.

Kuri ubu Police niyo ikiyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 18 igakurikirwa na APR ifite 13 ariko ikaba imaze gukina imikino itanu.

Jean Claude Muvunyi