Published Tuesday , on 9 January 2018, 15:56:36 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018, nibwo Minisiteri y’uburezi itangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamin bisoza umwaka w’amashuri 2017 mu mashuri abanza no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Umuyobozi mukuru wa REB, Janvier Gasana, ahereza amanota umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi ango ayatangaze ku mugaragaro [Ifoto: Hitayezu C.

Kureba aya manota, hari uburyo bubiri bwifashishwa burimo ubwa telefone zigendanwa (wohereza SMS) ndetse na murandasi (Internet).

Gukoresha murandasi, KANDA HANO urahita ubona aho wandika Code umunyeshuri yakoreyeho ikizamini (Index Number), ugakanda mu cyiciro (P6 cyangwa S3) bitewe n’icyiciro nyiri iyo code arangijemo, ubundi ukemeza ukanda ENTER cyangwa akamenyetso ka Search kari imbere y’ahandikwa Index Number.

Gukoresha SMS, ufata telefone ukandikamo P6 ugahita ushyiraho Index Number y’umunyeshuri ukohereza kuri 489 niba ugiye kureba amanota y’urangije amashuri abanza cyangwa ukandikamo S3 ukandika Index Number ye ukohereza kuri 489 niba ari urangije icyiciro rusange.

Urugero: Niba Index Number y’Umunyeshuri urangije amashuri abanza ari 010103063014 ubwo ujya ahandikirwa ubutumwa ukandikamo P6010103063014 maze ukohereza kuri 489.

Niba Index Number y’Umunyeshuri urangije icyiciro rusange ari 0101030OLC009 ubwo ujya ahandikirwa ubutumwa ukandikamo S30101030OLC009 maze ukohereza kuri 489.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yavuze ko mu mashuri abanza abahungu ari bo batsinze ku manota yo hejuru muri rusange mu gihe mu cyiciro rusange abakobwa ari bo batsinze cyane ku manota yo hejuru ugereranyije n’abahungu.