Yanditswe Sunday , Tariki, 13 August 2017. saa 21:49:58 na Christophe Hitayezu

“The power of people is so much stronger than the people in power”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ko“Ingufu z’abaturage ari nyinshi cyane kuruta ingufu z’abari ku butegetsi” Wael Ghonim.

Amadini yemeza ko ubutegetsi butangwa n’Imana abandi ko butangwa n’abaturage mu gihe hari n’abandi bemeza ko buvukanwa (kuvukana imbuto). Nyamara ikitagishidikanywaho na benshi mu bamenyi mu bya politiki n’imiyoborere, ni uko butangwa n’abaturage cyangwa rubanda (Uko ninako u Rwanda rubyemera, aho mu Itegeko Nshinga ryacu ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo ya mbere ahavugwa inkomoko y’ubutegetsi bw’Igihugu, twemeza ko bwose bukomoka ku Banyarwanda (abaturage).

Inzira rukumbi isa nkaho yemewe n’isi ni ubutegetsi buciye mu nzira y’amatora aho abaturage bitorera ubayobora ku rwego runaka, ibi ntibivuze ko ubu aribwo buryo bwonyine bukoreshwa mu kugera ku butegetsi, kuko hari n’ababugeraho biciye mu kubufata ku ngufu hakoreshejwe imbaraga za gisirikare (Coup d’Etat) abandi bagakangurira rubanda cyane cyane urubyiruko kwigaragambya no kwamagana ubutegetsi buriho bikarangira birukanye uwari uburiho…uko byagenda kose, birangira iyi nzira yamaganywe n’amahanga akanashyira igitutu ku wabikoze, kugeza ubwo aburekuye bukajya mu maboko y’abasivire cyangwa ateguye amatora, noneho rubanda (abaturage) bakagira ijambo rya nyuma k’ugomba kuyobora, iyi ikaba inzira tumenyereye yitwa “Demokarasi”, ukeneye ibisobanuro kuri demokarasi wasoma inyandiko nasohoye mbere nagiye ndigarukaho “Agaciro kanjye, Perezida wanjye” cyangwa se “Amatora y’U Rwanda, ubudasa muri demokarasi”.

Ukwiyamamaza isomo rikomeye ku bayobozi, agaciro/ingufu z’abaturage

Ibikorwa byo kwiyamamaza mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi, ni ikimenyetso ntakuka ku gaciro n’imbaraga z’abaturage mu kugera ku butegetsi nyamara bamwe ntitukabaha kandi ari bo bafite agaciro bakanaba inzira nyayo yo kugera ku butegetsi kuko abiyamamaza bose basimburanwaga kuri rubanda (Abaturage) babagezaho imigabo n’imigambi yabo kugira ngo bigarurire imitima yabo maze bazabatore, babahe amajwi yabo, bityo bibe inzira iciye mu mucyo ibaganisha kuri ubwo butegetsi bahatanira.

Buri mukandida wiyamamarizaga kuba Perezida aho yajyaga hose mu Rwanda, intego ye yari uguhura n’abaturage by’umwihariko akanahura na benshi nk’ikimenyetso cy’uko ashyigikiwe, ko imigabo n’imigambi ye ishimishije kuruta iy’undi. Igituma ibi byose bikorwa, ni uko abanyapolitike bazi neza agaciro k’umuturage ndetse n’agaciro k’ijwi rye, ibi bikaba inzira rukumbi yemewe yo kugera ku butegetsi (Demokarasi).

Isomo rikomeye rikaba n’ihurizo ku bayobozi mu nzego zitandukanye, ni agaciro bamwe baha abaturage, ingero ni nyinshi nkaho Nyakubahwa Paul Kagame ahora asaba abayobozi mu nzego zitandukanye guha agaciro abaturage, gukemura ibibazo byabo…. atarinze kwiyizira akanabakangurira kubasura nk’uko nawe abibonera umwanya cyane ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage. Ibi byose bishingiye ku guha agaciro umuturage uba waragize uruhare mu kugutora no kugushyira ku buyobozi, nyamara akenshi usanga imbaraga dukoresha twiyamamaza mu myanya itandukanye itorerwa tubasaba amajwi, tubabwira ibyo tuzabagezaho usanga birangirana no kwiyamamaza no guhabwa amajwi twagera ku buyobozi tukabibagirwa. Kutibagirwa uwaguhaye ijwi ni nabyo biguhesha gutegwa amatwi, gukundwa, kubahwa no kuyobokwa nkuko ari urugero kuri Nyakubahwa Paul Kagame kuko uwo dukorera twese ni umuturage niwe ufite agaciro gakomeye, niwe dukesha byose adahari ntacyo twaba tumaze. (Aha ndavuga muri rusange imyanya itorerwa isaba amajwi abaturage).

“Nda ndambara yandera ubwoba”, ni indirimbo yabiciye bigacika mu kwiyamamaza kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame usanzwe uzwi mu guha agaciro abaturage no gukundwa cyane na bo, nyuma yuko abaturage bamuririmbiye iyi ndirimo kubera kumwishimira maze nawe yungamo ati “Nanjye mbafite, nta yantera ubwoba, ni mwebwe na njye” aha yagaragaazaga agaciro gakomeye k’umuturage mu miyoborere y’Igihugu. Ibi byatumye nshimangira ko “Umuturage” ari uw’agaciro mu buzima bw’Igihugu kuko atariho byose ntacyo byamara isomo twaribonye mu kwiyamamaza. Umuco Nyakubahwa Paul Kagame yadutoje (abayobozi n’abaturage) kandi atazahwema gushyiramo imbaraga no kubikangurira abayobozi ni uguha agaciro abaturage ariko ni na ngombwa ko bitubera isomo twese bitabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza kuko byahuriragamo n’Abayobozi ku nzego zose n’abaturage kuko hari bamwe batari bazi neza cyangwa birengagizaga isano ndakuka y’amatora n’imbaraga cyangwa ingufu z’umuturage (Power of the people).