Published Monday , on 27 March 2017, 21:14:02 by Emmanuel Murwanashyaka

Myugariro wo hagati w’umufaransa, Raphaël Varane ukinira ikpe ya Real Madrid yabwiye itangazamakuru ko ari inshuti ikomeye y’umutoza Jose Mourinho wahoze amutoza mu ikipe ya Real Madrid kuri ubu akaba atoza ikipe ya Manchester United maze batangira gukeka ko mu mpeshyi uyu mukinnyi yazerekeza mu gihugu cy’u Bwongereza i Manchester.

Uyu myugariro kuri ubu ukinira ikipe ya real Madrid akaba yaratangaje benshi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru L’Equipe cyandikirwa mu Bufaransa aho yagize ati ”Ndi mu mubano wihariye n’umutoza Jose Mourinho kurusha kuko yakoze ibintu bidasanzwe mu ikipe ya Real Madrid kandi bifite agaciro gakomeye.”

Uretse no kuba yaratangaje ko afitanye ubucuti budasanzwe na Jose Mourinho, hari abemeza ko uyu myugariro yajya mu ikipe ya Manchester United byoroshye dore ko umutoza Jose Mourinho ariwe wanamuzanye mu ikipe ya Real Madrid amukuye mu ikipe ya Racing Club de Lens yo mu Bufaransa mu mwaka wa 2011.

Varane kandi yatangaje ko no mu mwaka ushize w’imikino yagiranye ibiganiro byihariye na Jose Mourinho gusa ahitamo kuguma mu ikipe ya Real Madrid.

Abakurikiranira umupira w’amaguru hafi baravuga ko Mourinho ashobora gusinyisha Raphaël Varane nka myugariro mushya wa Manchester United bitewe n’igitutu ariho cyo kugarura ikipe ya Manchester United mu ruhando rw’amakipe akomeye.

Raphaël Varane n’umutoza Jose Mourinho

Myugariro w’umufaransa Raphaël Varane w’imyaka 24 akaba akinira ikipe ya real Madrid bakunze kwita Los Blancos kuva mu mwaka wa 2011 gusa kuri ubu yaravunitse,

Batangiye gukeka ko ashobora kujya mu ikipe ya Manchester United mu gihe benshi bamufataga nk’ahazaza mu kugarira kwa Real Madrid kuko ukina kuri uwo mwanya ubu ari we Képler Laveran Lima Ferreira (Pepe) w’umunya-Portugal ari kugana mu myaka yo gusezera umupira.

Emmanuel Murwanashyaka