Yanditswe Monday , Tariki, 9 January 2017. saa 13:37:00 na Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2017, nibwo hagejejwe mu Rwanda umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa watangiye muri Leta Zunzu Ubumwe za Amerika tariki 16 Ukwakira 2016, inama nyarwandwa y’Abiru yahise imenyesha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko yagennye Bwana Emmanuel Bushayija gusimbura umwami Kigeli V ndahindura.

Iyi nama yatangaje ko izina rye ry’Ubwami ari Yuhi VI Bushayija.

Nk’uko bikomeza bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara, ngo nyiri icyubahiro Yuhi VI Bushayija ni mwene Theoneste Bushayija umuhungu wa Yuhi VI Musinga, arubatse kandi afite abana babiri, yavukiye mu Rwanda ku itariki ya 20 Ukuboza 1960. Yakuriye mu buhunzi mu gihugu cya Uganda ari naho yigiye amashuri yisumbuye mbere yo gukora muri Sosiyete ya PEPSI Cola i Kampala. Yakoze kandi mu bukerarugendo mu gihugu cya Kenya, hanyuma asubira mu Rwanda muri Nyakanga 1994.

Yuhi VI Bushayija yongeye kuva mu Rwanda mu mwaka wa 2000 ajya kuba mu gihugu cy’u Bwongereza ari naho agituye kugeza ubu.

Iri tangazo risohotse nyuma y’amasaha make umugogo w’umwami ugeze mu Rwanda aho uzatabarizwa i Nyanza mu majyepfo n’ubwo itariki itaramenyekana ngo kuko hari ababyeyi bagitegerejwe ba hafi mu muryango w’umwami.

Christophe Hitayezu