Published Sunday , on 30 July 2017, 14:01:47 by Christophe Hitayezu

James Rodriguez ni umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Colombiya nyuma yo kuva mu ikipe ya Real Madrid akerekeza mu ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage ku ntizanyo, uyu mugabo byabaye ngombwa ko atandukana n’umugore we, ni nyuma y’uko uyu James aciye inyuma umugore we utabashije kwihanganira ubu busambanyi.

Umugore wa James, Daniela Ospina, mushiki w’umunyezamu wa Arsenal David Ospina yariye karungu nyuma y’uko uyu mugabo we afashwe yamuciye inyuma akaryamana n’umunyamideli w’umurusiyakazi Helga Lovekaty bakunze gukururana kenshi.

Ibi bije nyuma y’imyaka itandatu babana nk’umugore n’umugabo aho bafitanye umwana w’umukobwa Salome Rodriguez Ospina.

Nk’uko ikinyamakuru Marca, cyo muri Espagne kibitangaza, ureberera inyungu za James Rodriguez yemeje aya makuru agira ati ’’Ni byo koko James Rodriguez na Daniela Ospina batandukanye byemewe n’amategeko.’’

N’ubwo bimeze bityo ngo aba bombi bazakomeza guhuzwa n’umwana wabo nk’uko uwahoze ari umugore wa James, ubu bamaze gutandukana yabitangaje.

Bombi bazakomeza guhuzwa n’uyu mwana wabo

James Rodriguez na Daniela Ospina bari bashakanye ari bato dore ko bashakanye James afite imyaka 19 naho Daniela afite 18.