Yanditswe Tuesday , Tariki, 8 November 2016. saa 12:29:00 na Christophe Hitayezu

Jimmy Claude, yashyize hanze indirimbo irimo amagambo akarishye cyane mu njyana izwi nk’iy’umujinya agaruka kuri bamwe biyita abakozi b’Imana nyamara abona ko barengera bakimiriza imbere inyungu zabo bwite.

Nyuma yo gushyikirizwa iyi ndirimbo yise ‘’ Ni bande” no kuyumva twashatse kumenya impamvu azanye ubutumwa bukarishye nk’ubu mu njyana atamenyerewe mo ya HipHop, maze tuganira nawe, Jimmy yatangiye agira ati” Ubusanzwe nkunda injyana ya Hiphop, cyane ko ituma umuntu yirekura akavuga, indi mpamvu nayiririmbye mo, ni ubusabe bwa bamwe mu bakunzi b’ibihangano byanjye.’’

Jimmy yakomeje agira ati” Uretse kubandi umuhanzi, ndi umunyamakuru yemwe ndi n’umuturage usanzwe, ahongenda rero umunsi ku wundi mpura n’abantu bakagira ibyo bambwira bitandukanye, ubwo rero nyuma yo kuganira mu buryo butandukanye haba mu biganiro by’iyobokamana nkora, ukumva ngo Nigeriya Umupasiteri yabwiye abantu kurya inzoka, undi ngo yafashe kungufu umwana w’imyaka 3,n’ibindi, abo tuganira rero nyuma y’ibi byose usanga bavugako amatorero y’ubu ari ubuteka mutwe, aho rero ni ho naje kwibaza uko abantu babita, bande, ni ho nafashe umwanzuro wo guhimba indirimbo Ni bande, ntangira nkomoza kuri ibyo byose biteye urujijo mu matorero.”

Ku kibazo cy’aho aririmba umuntu baganiriye wasabwe gusengerwa agacibwa ibihumbi ijana, 100000, by’amafarangay’u Rwanda, Jimm yeyemeje ko ari inkuru mpamo.

Aha yagize ati”Uyu musore twaraganiriye ambwira ko asanga ntampamvu igihari yo kujya mu nsengero, ampa ingero nyinshi z’ibyamuciye intege, gusa ngo icyaje kuba rurangiza ni aho yigeze kujya gusengera yafashwa agasaba Pastor ikumusengera akamubwirako adafite ibihumbi 100000 ntacyo bavugana, urumva ko bitoroshye”

Jimmy akomeza ahamya ko ubu butumwa ari ko kuri mu nsengero z’ubu n’ubwo atari zose.

Ati” Mu nsengero z’ubu usanga ubutumwa bwo kwihana butakibandwa ho cyane, ahubwo bagera kucya 10 n’amaturo bagashinga imizi, ugasanga ngo ibiceri bisakuriza Imana, bakizeza ibitangaza abantu ngo bagiye kuzamurwa mu ntera, kubona ubuzima bwiza n’indi, gusa bakabibutsa ko bagomba kugaruka gushima.”

Ibije byunganira iby’umuhanga mu ndimi n’ubuvanganzo, Wole Soyinka, umunya Nigeriya, mu gitabo yise “Trials of Brother Jero”cyasohotse mu w’1960 aho aba avugamo abitwikira ijambo ry’Imana mu matorero bagamije inyungu zabo bwite, asa n’aho yahanuraga bijyanye n’iyi ndirimbo ya Jimmy” Ni bande”

Ku kuba byafatwa nabi n’abazumva iyi ndirimbo cyangwa abo bireba, Jimmy ngo nta mpungenge afite, yagize ati”Uko biri kose nta kibazo ntewe n’uko umuntu yabyumva bikamubabaza, muri rusange simenyerewe muri izi njyana yemwe nta n’’ubwo bivuze ko ari yo ngiye kujya ndirimba, gusa numva kuri iyi nshuro kuyikoresha mvuga ibintu nk’ibi byarushaho kumvikana, ku mu pasitori utabifata neza sinabitindaho kuko ntabwo umuntu abereyeho gushimwa na bose, cyane ko ukuri kuryana mu gutwi gusa kurakiza, kuko ibi ni ibyo maze iminsi nitegereza kandi biriho.”

Jimmy Claude, agira inama abiyita abakozi b’Imana nk’aba guhinduka bagakorera Imana bakangurira abantu kwihana aho gushyira imbere inyungubwite.

Twabibutsa ko uyu Jimmy Claude ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wariri mbye indirimbo zitandukanye nka Uzanyibutse, Ejo nk’ikigihe, Sikobizahora, Bibiliya ntigisomwa, n’izindi.

 Igorora Iritararenga Dieudonne