Yanditswe Sunday , Tariki, 7 May 2017. saa 13:43:52 na Christophe Hitayezu

Umuhanzi nyarwanda MK Isacco uba akanakorera ibikorwa bye bya muzika mu gihugu cy’u Bufaransa, yagaragaje ko icyemezo cyafashwe cy’uko abahanzi bazajya bishyurwa n’ibitangazamakuru kugirango hakoreshwe ibihangano byabo, ari ikije gusubiza inyuma muzika nyarwanda nikiramuka gishyizwe mu bikorwa nk’uko byatangajwe.

Guhera muri Nyakanga 2017, amaradiyo n’abandi bakoresha umuziki w’abahanzi nyarwanda bazatangira kwishyuzwa hagendewe ku mategeko mpuzamahanga yo kwishyura nyir’igihangano.

Ibi byatangajwe ku wa 21 Mata 2017 mu kiganiro Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB cyasobanuragamo iby’Ishyirahamwe ry’Abanditsi Nyarwanda ‘Rwanda Society of Authors’ (RSAU).

Mu kiganiro twagiranye n’umuhanzi MK Isacco, yabaye nk’utunguwe atangira yibaza byinshi, yatangiye agira ati “Mbere yo kugira icyo nsubiza, ese iyo Radio ikinye indirimbo ya Davido arabishyura? Ese iyo banditse inkuru ku byamamare byo hanze barishyura? Kuki twishimira kwamamaza ibikorwa by’abandi iby’iwacu ntitubihe agaciro?”

Akomeza agira ati “Umuziki nyarwanda ugiye gusubira inyuma cyane peeee! kuva na mbere ntaho wari wagera noneho ubu ugiye gusubira hasi. Kuri ngewe ntago byagakwiye peee! ahubwo twakagobye kurushaho kwamamaza ibihangano by’abahanzi nyarwanda. Ikibazo bakagobye kwibaza ni kubera iki indirimbo nyarwanda zitajya zirenga u Rwanda? ngo Radio z’ibindi bihungu zizikine”.

Uyu muhanzi avuga ko ikindi bakagobye kwibaza ari impamvu nta muhanzi nyarwanda wari wasohoka mu Rwanda ngo agiye kuririmbira mu kindi gihugu aririmbira abene gihugu baho, ugasanga niyo asohotse aba agiye kuririmbira abanyarwanda bagenzi be bahari, ibi ngo bikaba ari bimwe mu byerekana ko umuziki nyarwanda ukiri inyuma, bityo ko ukwiye kurushaho kwamamazwa kurusha gutekereza amafaranga gusa.

Umuhanzi MK Isacco

MK Isacco yanagize ati “Igihe tuzaba dutekereza inyungu zacu gusa ntaho tuzapfa tugeze. Abanyamakuru b’ibindi bihugu banga kwamamaza ibihangano byacu, none n’iwacu bagiye kuduca intege banga kudufasha ngo ibihangano byacu bikinwe!”.

RSAU ni Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi yashyizweho n’itegeko rirengera iby’umutungo mu by’ubwenge. Yatangijwe mu 2010 inashyiraho amategeko ayigenga, ikagira n’ingingo zigena uku kwishyuza abakoresha ibihangano by’umwihariko ingingo ya 253 ivuga uko uwahanze ikintu agomba kubona amafaranga avuye mu gihangano cye.