Yanditswe Tuesday , Tariki, 28 February 2017. saa 11:02:58 na Igorora Iritararenga Dieudonne

King Artist, umaze kugira aho agera nk’umuhanzi mu ruhando rwa muzika nyarwanda, yinjiye mu mwuga mushya w’ubukomesiyoneri bw’amazu n’ibibanza, ni ukuvuga guhuza abashaka kugura ibibanza n’amazu.

Mu kiganiro yagiranye na NONAHA.com, Savio ukora muzika ku izina ry’ubuhanzi rya King Artist, yatangiye agira ati ’’Ibyo ni byo koko nyuma ya muzika nabonye nshobora gushaka ikintu cyamfasha mu kunganira ubuzima bwanjye na muzika by’umwihariko, maze ngana mu ruhando rwo kuranga amazu n’ibibanza bigurishwa nkahuza ba nyiri ibibanza, nkabumvikanisha n’abaguzi.’’

Savio ubu arimo gushaka amafaranga yakunganira muzika ye, aranga ibibanza n’amazu bigurishwa, cyane cyane bibarizwa mu mugi wa Kigali dore ko ari wo abamo.

Nk’uko yabigarutseho, ngo kuri ubu afite bimwe muri byo biri ku isoko, ku buryo uwabishaka yahita yihahira. Uwamukenera yamubona kuri telefoni 0787257752 na email: kingkigali05@gmail.com.

King Artist yatangiye ubukomisiyoneri

Ibijyanye n’uko yafatanya ibi na muzika, King artist yagize ati ’’ Iyo uzi icyo ushaka unamenya icyo gukora n’inzira ubinyuzamo, ibi bintu bisaba ko umenya umwanya ubiha ngo bitagongana, ntabwo ngiye kuva muri muzika, gusa nta nakimwe kizabangamira ikindi.’’

Ku bijyanye n’impungenge z’uko abagura bakunze kugira amakenga ku bijyanye n’amakimbirane ashingiye ku butaka aho umuntu agura ikibanza agasigara asiragira mu manza, uyu musore avuga ko yabamara impungenge kuko akorana n’abantu aba yizeye kandi b’inyangamugayo.

Savio agira inama abanyarwanda bose muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko ko ubu u Rwanda ari urw’umurimo, bityo buri wese yakagize imitekereze yo guhanga akazi aho guhangayika agasaba.

Ati ’’umuntu agomba gushakisha uko yakwitunga, agatunga umuryango we, anatanga umusanzu we mu kubaka igihugu. Umuntu agomba no guhanga umurimo, agashaka uko yabeshaho abantu aho gushishikazwa no kubeshwaho.’’

Uretse gukora nk’umuntu ku giti cye ufite inshingano zitandukanye, bwana Savio ngo arimo gushaka uko yabumbira ibikorwa bye mu cyo yise CSRWACE (Comissionaire Savio Rwanda Construction Entreprise), maze abamugana bakarushaho kwakirwa neza no kunogerwa na serivisi.

Igorora Iritararenga Dieudonne/NONAHA.com